Biragayitse cyane pe! Sobanukirwa uburyo Rayon Sports ikomeje gusebya abakunzi bayo mu buryo busuzuguritse ku Munsi w'Igikundiro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biragayitse cyane pe! Sobanukirwa uburyo Rayon Sports ikomeje gusebya abakunzi bayo mu buryo busuzuguritse ku Munsi w'Igikundiro.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutsindwa umukino wayihuzaga n'ikipe ya Police FC yo muri Kenya akaba ari umukino urangiye Murera itsinzwe igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kenneth Muguna ku munota wa 46 w'umukino.

Wakibaza uti ese Rayon Sports ikomeje gusebye abakunzi bayo ku Munsi w'Igikundiro gute? Ikipe ya Rayon Sports mu mikino itatu yose ishize yakinnye ku Munsi w'Igikundiro ntabwo iheruka gushimisha abakunzi bayo.

Mu mwaka wa 2021 Rayon Sports yatsinzwe n'ikipe ya Kiyovu Sports ibitego 2-1 muri 2022 Murera yatsinzwe n'ikipe ya Vipers FC 1-0 none yongeye gutsindwa n'ikipe ya Kenya Police FC igitego kimwe ku busa.

 



Source : https://yegob.rw/biragayitse-cyane-sobanukirwa-uburyo-rayon-sports-ikomeje-gusebye-abakunzi-bayo-ku-munsi-wigikundiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)