Birashoboka! Perezida Kagame avuga ku kuba ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yasubizaga ikibazo cy'umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wari mu rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rwitabiriye kwizihiza imyaka 10 ya Youth Conneckt. Ni mu muhango wabereye mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

Mu myaka 10 ishize YouthConnekt yahanze imirimo irenga ibihumbi 30, kandi ishyigikira urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri mu bikorwa binyuranye birimo, kubongerera ubumenyi, gutera inkunga imishinga y'abo n'ibindi binyuranye.

Nziyonsenga Ezekiel afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yabanje gushima Perezida Kagame kubera ko 'hari amahirwe menshi abafite ubumuga bashyireweho'.

Avuga ko banishimiye kuba mu minsi ishize mu Nama y'Abaminisitiri, yaremeje ururimi rw'amarenga, kandi hakanagaragazwa imbogamizi abafite ubumuga bagihura nazo.

Muri Gicurasi 2023, Valentine Uwamariya wabaye Minisitiri w'Uburezi [Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023 yagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango] yabwiye Inteko Ishingamategeko ko inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga yamaze gukorwa. Avuga ko hasigaye kwemezwa igatangira gukoreshwa mu mashuri.

Nziyonsenga Ezekiel avuga ko kwemeza ururimi rw'amarenga, bizafasha abafite ubumuga kwiteza imbere 'nk'ibindi byiciro byose kuko mudutekerezaho (Yabwiraga Perezida Kagame)'.

Yashimye Umukuru w'Igihugu ku kuba 'mu minsi iri imbere ishoboka, bizihutishwa nk'uko mubyifuza ko dutera imbere ururimi rw'amarenga rukemezwa, imbogamizi yo kubona amakuru ikavaho'.

Yavuze ko yakurikiranye neza ubuhamya bwatanzwe na Capt. Nsengiyumva Michael w'imyaka 29 wabwiye ko urubyiruko ko ntawe uhejwe mu kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

Avuga ko nk'abafite ubumuga 'twifuza kwibona muri iki cyiciro cy'Ingabo z'Igihugu'. Ati 'Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twizeye ko muzatwakira tukagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu."

Mu gusubiza, Umukuru w'Igihugu, yavuze ko ibishoboka byose mu kunganira abafite ubumuga bizakorwa 'uko bishobotse kose'.

Yavuze ko abanyamwuga bose bemerewe kwinjira muri RDF, yaba abaganga, ababaruramari n'abanndi. Avuga ko mu gisirikare hakorerwamo ibintu byinshi.

Akomeza ati "Hari ubwo abantu bibwira ko umwuga w'igisirikare ari kurasa gusa no kuraswa, ko ari aho bigarukira. Ntabwo ari byo."

Kagame yavuze ko igisirikare ari umwuga wubaka abawurimo kandi bikagira akamaro ku gihugu muri rusange. Akomeza ati "Ibyo avuga rero birashoboka."


Perezida Kagame yavuze ko kuba umusirikare birenze kurasa, kuko bijyanye n'izindi nshingano zidaheza buri wese 

Nziyonsenga Ezekiel yavuze ko nk'abafite ubumuga bashaka kwinjira mu Ingabo z'Igihugu 


Perezida Kagame yasabye urubyiruko guhora batekereza icyateza imbere u Rwanda n'Afurika yose muri rusange


KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU KWIZIHIZA IMYAKA 10 YA YOUTHCONNEKT

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133540/birashoboka-perezida-kagame-avuga-ku-kuba-abafite-ubumuga-bakwinjira-muri-rdf-133540.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)