I Huye abahanzi bahawe akazi mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ya Mukura VS
Â
Ku itariki 5 Kanama 2023 muri parikingi (parking) ya Stade mpuzamahanga ya Huye habereye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 Mukura Victory Sports imaze ishinzwe. Ni igitaramo cyamanuye abahanzi b'amazina akomeye ba hano i Kigali bamanukana n'abafana bari bagiye kwinezereza muri uriya mujyi wa Huye usanzwe utajya ugira ibihe byo kwinezeza nk'uko byahoze mbere y'uko Kaminuza nkuru ihuzwa ikaba imwe.
Nk'uko twabigarutseho mu nkuru zacu ,ni ibintu byatanze umusaruro cyane kuko uretse ibyishimo no kuruhande rw'abafana , umubare wariyongereye cyane ko hari abaje baje kwirebera abahanzi bakunda ndetse bikongera n'ubusabane mu bantu b'ingeri zitandukanye
Mu bahanzi bari batumiwe muri iyi Sabukuru ya Mukura VS , ni Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Bushali na Okkama batanze ibyishimo ndetse na Bushali  wagombaga kuririmba nyuma y'abandi bahanzi bivugwa ko atabashije kuboneka ku rubyiniro kubera ko yasomye kuri ka manyinya akizhirwa.
I Huye ruhago zasomejwe umuzika ,amata abyara amavuta
 Kuri uyu munsi , Amatike abafana bishyuraga kureba umukino yari hamwe n'amafaranga yo kureba igitaramo. Ahasanzwe bishyuye 2000 (Frws), ahisumbuye bishyuye 5000 (Frws), abiyubashye 10,000 Frws abanyacyubahiro bagwije ubutunzi bishyuye 15,000 Frws (VVIP).
Iyi Sabukuru kandi yahaye akazi abavanga imiziki n'abashyushyarugamba. Ndetse n'abakodesha ibyuma birangururamajwi (sounds) nabo uriya munsi wasize bamwenyura. Igitaramo gitanga akazi ku bantu benshi kidasize no gutanga ibyishimo utabona icyo ubigura.
Â
Rayon Sports Day yatanze akazi kuri Platin P na Ariel Wayz
Â
Uyu munsi witiriwe Gikundiro nawo wasize abahanzi Platin P 'Baba' na Ariel Wayz bamwenyura bitewe nuko babashije gukirigita ifaranga ry'aba Rayon. Ni ku itariki 05 Kanama 2023 ubwo Rayon Sports yakinaga na Kenya Police Fc, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Wari umunsi w'ibyishimo ku bafana b'iyi kipe bivugwa ko ariyo ifite abafana benshi mu Rwanda nubwo kugeza ubu nta mibare ibigaragaza usibye ibimenyetso byigaragaza iyo yakinnye.
Â
APR FC izakina na Rayon Sports
Â
Ku itariki 12 Kanama 2023 APR FC izasakirana na Rayon Sports bahatanira Super Cup. Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium gusa nta muhanzi watangajwe  uzasusurutsa abazitabira umukino  haba mbere ,hagati cyangwa nyuma yawo.
Uyu mukino w'ishiraniro ntabwo abahanzi batekerejweho kandi twamaze kubona ko Footbal n'umuziki ari impanga zidasigana. Aha rero niho abayobora FERWAFA bakwiriye kwicara muri iyi minsi itatu isigaye bakararanganya amaso bagafata umwanzuro ku buryo hariya i Nyamirambo ahasanzwe habera ibitaramo hakubakwa urubyiniro noneho abavuye muri stade batsinzwe bakanyurayo bagacinya akadiho bakiyibagiza ibyababayeho.
 Ariko rero abazaba batsinze nabo bakwiriye gukomerezayo bakishima bisendereye kuko bazaba nubundi bakeneye gukomeza kunezerwa. Igishoboka hano ni uguha akazi abashyushya rugamba, abavanga imiziki, abahanzi n'ababyinnyi nta mpamvu yo kubasiga dore ko basigaye nabo batanga ibyishimo rimwe na rimwe bari kumwe n'abahanzi cyangwa se ari bonyine. Aho Isi yateye imbere usanga imikino ya nyuma bateganya umuhanzi.Â
Mwarabibonye igihe Burna Boy yandika amateka ku mukino wa nyuma uhuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'uburayi 'UEAFA Champions Legue'. Yafatanyije na Anitta wo muri Brazil. Burna Boy yataramiye abarenga 75,000ku mukino wabereye Istanbul muri Turkiya. Yishyuwe arenga gato miliyali 2 z'amafaranga y'u Rwanda kuko ni miliyoni 2 z'amadolali. Ni umukino wahuje Manchester City yo mu Bwongereza na Inter de Milan yo mu Butaliyani.
Tugarutse hano mu Rwanda , birazwi ko iyo APR FC yahuye na Rayon Sports , ibintu biba ari ibicika kuko ari amakipe yicara ahanganye kandi akaba afite abafana benshi, bivuze ko uyu mukino hateguwe umuhanzi nta gihombo  kuko Amatike yazagurwa n'abaje kureba umupira hiyongereho n'abaje kwirebera umuhanzi bafana , ibyishimo byikube kabiri.
 Burna Boy yahawe miliyoni $2 mu mikino ya nyuma ya UEAFA CHAMPIONS LEAGUE
Wabaye ku itariki 10 Kamena 2023. Ntabwo ari hano gusa bahaye akazi abahanzi kuko mu mikino isoza shampiyona yo muri Amerika izwi nka Super Bowl abahanzi bahabwa akazi mu bizwi nka 'Half Time show' aho ibyamamare bihabwa umwanya bigataramira abafana baba baje kwigadadura. Bigenda byerekana isano muzi iri hagati y'imikino n'ubuhanzi. Ariko rero na hano I Kigali bimaze kuba umuco ku mikino ya Basketball ibera muri BK Arena aho usanga abahanzi batandukanye batekerezwaho bagahabwa akazi.Â
Ntibyakarangiriye aha kuko no gutangiza shampiyona zose yaba Baskteball, Handball, Football, amagare n'indi mikino ntarondoye bakagiye bibuka ko umuziki ari umuti uvura agahinda n'umubabaro ku buryo hateganywa ibitaramo. Ndetse no ku munsi wo gutanga igikombe cya shampiyona y'umupira w'aguru mu Rwanda bakagiye bategura ibitaramo biha umwanya abahanzi. Uwaguze itike yo kureba umupira agakomereza mu gitaramo akidagaduro ndetse n'abacuruza ibisembuye, ibiryo bakaboneraho gukirigita ifaranga.
Okkama yakirigise ifaranga rya Mukura
Chriss Eazy yahawe akazi na Mukura
Juno Kizigenza ntazibagirwa umunsi Mukura yizihizaho isabukuru y'imyaka 60
Platini P'Baba' yaririmbye muri Rayon Sports Day yabaye ku itariki 05 Kanama 2023
Ariel Wayz yahawe akazi ku munsi w'Igikundiro
                INKURU WASOMA
Bushali yarabuze mu gitaramo cyabereye i Huye
Â