Bishop Jolly Murenzi: Yazanye izina Agakiriro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bishop Jolly Murenzi, Umushumba Mukuru w'Itorero Life Givers Christian Center mu Rwanda, yagarutse kuri byinshi mu murimo w'Imana amazemo igihe kinini cyane dore ko yaboneye izuba abanda banyarwandakazi mu gushinga amatorero, ibintu aticuza kugeza uyu munsi wa none.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Jolly Murenzi yahishuye byinshi. Yavuze ko yakiriye agakiza ari muto aho yari afite imyaka 12. Kuva akiri muto kugeza ubu arangamiye kunezeza Imana mu buzima bwe bwose. Mu 1998 ni bwo Imana yamuhamagariye umurimo w'Imana. Ati 'Ni bwo nahuye n'Imana amaso ku yandi, nuko nemera umuhamagaro'.

Itorero ashumbye ryitwa Life Givers Christian Center (LGCC), ariko mbere akinjira mu muhamagaro w'ubushumba ryitwaga Shinning Light Church. Mu 2015 ni bwo bahinduye izina. Ati 'Ntabwo ryari izina ryacu ahubwo ni izina ry'abandi nisanze nkoreramo.'

Asobanura ko 'Imana yampamagaye ndi umwana ntazi ibyo nkora, nifatira izina, kuko hari abandi baryitwaga, ndavuga nti 'reka nanjye nitwe izina ryanjye''. Avuga ko yaje gusanga ari byiza kurihindura agafata izina rye kuko izina ni ikintu cy'ingenzi.

Uyu mukozi w'Imana yaminuje muri 'Civil Engineering' aho yashushanyaga ibishushanyo mbenera by'amazu aho yari afite inzozi zikomeye mu bwubatsi, iby'umurimo w'Imana ntabwo yabitekerezaga. Ati 'Ibyerekeranye n'itorero ntabwo nabitekerezaga ahubwo nari wa mukrisso mwiza, uterana ku cyumweru, ugasenga, utambaza ibindi'.

Avuga ko yaje kumva ijwi ry'Imana rimuhamagara, rimusaba kuyikorera, nawe arumvira. Yemeye gukorera Imana ariko atazi ko agiye no kuba Pasiteri kuko 'ibya Pasiteri byo mpora mbivuga, mbitangamo ubuhamya, …usibye no kwitwa Pasiteri, navugaga ko ntashobora no kurongorwa na Pasiteri cyangwa uwitwa umuvugabutumwa mu rusengero.'

Yavuze ko mu myumvire ye yabonaga ari 'abantu wenda batize, abantu badafite ibyo bakora, rero njyewe numvaga mfite icyo gukora, numvaga narize, mfite izindi nzozi zo gukomeza nkaminuza nk'uko n'abandi bajya bayaminuza bakagera kuri za PhD muri ibi bindi byose'.

Nyuma yo kwemerera ijwi ry'Imana, yaje kwisanga ashumbye abantu ndetse yaranashakanye n'umupasiteri, ibintu atatekerezaga mu bwana bwe. Bishop Jolly Murenzi yashakanye na Ambassador Charles Murenzi ukomeje kumushyigikira cyane mu muhamagaro we.

Ku bavuga ko gushinga Itorero ari ubucuruzi (bizinezi), si ko Jolly Murenzi abibona. Aragira ati 'Itorero ni umuhamagaro, akenshi abantu bareba inyubako, ariko itorero ni wa murimo dukora mu buzima bw'abantu bakamenya Yesu,..Itorero ntabwo ari buzinezi y'umuntu ahubwo bajye banabisobanura neza bavuge ngo ni buzinesi y'Ijuru'.

Icyakora yavuze ko hariho n'abatangiza urusegero mu buryo bw'ubucuruzi, akaba abanenga cyane. Yasobanye ko muri iki gihe umuntu ashobora guhaguruka akavuga ko ari pasiteri ariko atumvise Imana (atahamagawe n'Imana), ati 'Ibyo twabyita buzinesi'.

Ati 'Abantu bajye batandukanya ibintu, ntabwo bagomba gusiga imbyiro itorero rya Kristo ngo nibabona umushumba wese bavuge bati 'uri muri bizinesi'. Njya mbibona hari nk'ahantu tujya wenda batanatuzi, bakabona winjiye mu Biro hari icyo ushaka, wakwivugaho ko uri pasteri;

Mu mwanya wo kukubaza ikikuzanye cyangwa kugusubiza icyo umbajije, agaseka, ehhh 'pasiteri, mpa ku maturo'. Ngaya bene iyo mvugo cyane, ni imvugo nyandagazi'. Yavuze ko bene ibi abifata nko gusiga imbyiro abakozi b'Imana.

Pastor Jolly Murenzi avuga ko agitangiza itorero, byatangaje abantu benshi mu Rwanda kuko batari bakabonye abagore bavuga ubutumwa, bari basanzwe bababona baririmba mu nsengero, bakaba wenda bakwigisha abana bato, 'ariko kubwiriza ntabwo byari bisanzwe'.

Avuga ko yajyaga abwiriza abantu bakaza bagahagarara mu madirishya, 'njyewe nkagira ngo ubutumwa ndi kuvuga bwabafashije, naho ngo barimo kureba umugore uvuga'.

Yatangaje ko abagore nabo bashoboye anibutsa ko bari mu babohoye igihugu cy'u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nubwo abagore batanganya imbaraga n'abagabo, ariko mu buryo bw'imitekerereze, bose ni kimwe.

Uko yahinduye izina ry'Agakinjiro akaryita Agakiriro


Bishop Jolly Murenzi yavuze ko aho itorero ryabo rikorera mu Mujyi wa Kigali, hahoze hitwa mu Gakinjiro, aza kuhandurira izina ahita mu Gakiriro, ariko ababazwa n'abantu bakihita mu Gakinjiro. Avuga ko iyo yumvise umuntu akihita mu Gakinjiro 'njywe ndababara cyane'.

Yasobanuye ko impmvu bimubabaza ni uko aba atekereje inzira byanyuzemo bahindura iri zina ndetse akaba 'ari natwe twatumye Leta ifata icyemezo cy'aho yimuriye bya bikorwa byaberaga mu Gakinjiro ikahita mu Gakiriro'.

Avuga ko iyo yumvise umuntu ucyihita mu Gaknjiro, 'mba numva binkoze nabi, nsaba rwose abanyarwanda bose bazakurikirane iyi nkuru, bamenye ko hitwa mu Gakiriro si mu Gaknjiro'.

Mu 2000 ni bwo Jolly Murenzi yashize itorero mu Gakiriro, icyo gihe habaga ibisambo byinshi. Mu 2003-2004 batangije ikiganiro kuri Flash Fm. Yahishuye kandi ko mbere y'uko amaradiyo yigenga agera mu Rwanda, bagiye gusaba ikiganiro kuri Radio Rwanda, batabahakanira.

Kubera aho bakoreraga hari habi cyane (mu Gakiriro ahahoze hitwa mu Gakinjiro) kandi ikiganiro kikaba cyarabaga mu rucyerera, 'rimwe na rimwe bararaga ku rusengero kugira ngo bitegure kujya kuri radio' baze kugererayo igihe. Birazwi ko amasaha ya Radiyo yubahirizwa!.

Ntibyabaga bihagije kuko byabasabaga kugenda baherekejwe n'abasore b'ibigango, kuko hari habi cyane. Yavuze ko amateka y'ahahoze hitwa izina ry'Agakinjiro mu mujyi avuga ko bakinjiga, kandi si ikindi bakinjaga ahubwo bicaga abantu. Ariko Imana yaramufashije ahahindurira izina, ibisambo birakizwa, abasinzi barakizwa, ubu hari ubuzima, niko kuhita mu Gakiriro.

Ku bw'ibyo, Bishop Jolly avuga ko 'Itorero ubundi ni umutima w'igihugu, itorero ni umuhanuzi w'igihugu'. Mu mboni ze asanga abakozi b'Imana bazima bahamagawe, bafitiye akamaro igihugu kurenza miliyoni na miliyoni zingahe zisenya ibikorwa bya leta cyangwa zituma abaturage badakunda igihugu kuko 'Itorero ryo rirarema, rirubaka. Umurimo w'Imana ni abanyarwanda ntabwo ari urusengero nubatse, ni imitima y'abanyarwanda'.

Yavuzeko ahagana muri 2004 ari bwo bandikiye Leta bayisaba ko izina ry'Agakinjiro rihinduka, ibaruwa bayishyikiriza Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ariko 'ntibigeze badusubiza'. Ati 'Baracecetse, ariko ikikwereka ko Leta yumva, nubwo yaba itagusubije ni uko icyaje kuba nyuma natwe ntabwo tuzi uko byagenze'. Yavuze ko bisanze izina ryarahindutse.

Gusa kopi y'iyo baruwa bari barayihaye inzego zinyuranye za Leta, kandi icyo basabaga ni uko agace ka Gakinjiro karekera aho kwitwa Gakinjiro kakitwa Gakiriro. Ati 'Kubera ko izina ni ijambo ry'ubuhanuzi, izina ntabwo ari ikintu ugomba gukinisha. Niyo mpamvu mbabarira ababyeyi bita abana babo amazina mabi kuko izina riba rifite aho rikomoka'.

Yavuze ko Imana nayo ijya ihindura amazina y'abantu, ikabikora igamije kuguha umugisha. Yatanze urugero kuri Aburahamu wahoze yitwa Aburamu. Itangiriro 17:5. Avuga ko izina ritanga umugisha ndetse rigatanga n'umuvumo, bityo ni byiza guhitamo izina ryiza.

Yatanze urundi rugero aho Yakobo yakiranaga na Malayika akanga kumurekura kugeza amuhaye umugisha, avuga ko Yakobo bisobanura umuriganya/umujura, bityo Malayika akaba yarahise amwita Israel kuko yakiranyije abantu n'Imana aratsinda.

Avuga kandi ko mu Rwanda hari ahantu henshi hitwa nabi, atangamo urugero rw'ahitwa Mburabuturo, avuga ko bisobanuye ko nta muntu wahatura. Arasaba ko naho kimwe n'handi hitwa nabi, hazahindurirwa amazina.

Ati 'Tumaze kubona ibyo byose, twebwe twaranditse, ntibadusubiza ariko twaba turi kuri radiyo kuko twavuze ubutumwa kuri radiyo, tukabwira abantu ko dukorera mu Gakiriro ahahoze hitwa mu Gakinjiro ko mu Mujyi 'kuko no kuvuga birarema'.

Icyakora anavuga ko mu Rwanda 'niho honyine nabonye abantu biyise amazina meza ariko bakagaruka bagakora ibintu bibi. Hategekimana, kandi yarangiza akica mugenzi we'.

Yashimiye cyane Leta y'u Rwanda ati 'Ndashimira cyane Leta y'u Rwanda nubwo batadusubije mu nyandiko ariko bashyize mu bikorwa. Ubu nta kintu kitunezeza nko kubona nk'aho ibi bikorwa byose byo bitiriraga Agakinjiro byimuriwe, bahita Agakiriro. Uwo ni umurage mwiza. Ni ikintu cyiza cyane turagishimira Imana'.

Avuga ko abakozi b'Imana bakora akazi gakomeye ko guhindura imitima y'abantu no guhindura ikirere cy'igihugu mu buryo bw'Umwuka, nubwo bitagaragarira buri wese nk'uko abakora ubucuruzi bimeze. Ati 'Bagomba kumenya ko hari indwara zisanzwe Leta ishobora gukiza, ariko indwara zo mu mwuka, zo mu bitekerezo, ibiyobyabwenge, ibibazo mu ngo,…bikizwa n'Imana.

Bishop Jolly Murenzi avuga iki ku kibazo cy'ubutinganyi cyugarije amadini ku Isi?

Ati 'Sinzigera nsezeranya abatiganyi, nubwo byahinduka Leta ikantegeka. Avuga ko ubutinganyi ari icyaha kibi cyane, ni ikizira'. Yasabye Leta kudaha intebe iki cyaha kuko cyazanira umuvumo igihugu. Ati 'Ndisabira Leta yacu ko icyaha cy'ubutinganyi bamenya ko ari icyaha ntibagihe intebe'.

Yavuze ko bidakwiye gutoteza abakora iki cyaha, 'ariko baze tubigishe, tubereke ko ibyo barimo ari bibi mu mwanya wo kubihindura byiza, mu mwanya wo kubabwira ngo nta kibazo. Ikibazo kirahari!. Umugabo asambanya ate umugabo mugenzi we?'.

Akomeza avuga ko usibye n'icyo cyaha imbere y'Imana, babatera n'uburwayi bubi burimo cancer. Ati 'Nanone ni ukwica ikiremwamuntu, mu by'ukuri, abatiganyi bakabaye bacibwa imanza,…ntaho atandukaniye n'ufata umwana ku ngufu. Ndahamagarira Leta guhagurukira iki kintu'.

Bishop Jolly benshi bazi ku izina rya Mama w'Amahanga, mu muziki akunda cyane Israel Mbonyi, ndetse niwe wazanye bwa mbere mu Rwanda umuhanzikazi Judith Babirye wo muri Uganda. Arasaba Imana gukomeza gushyigikira Mbonyi, ikamurinda ibishuko by'Isi.


Bishop Jolly Murenzi hamwe n'umugabo we Amb. Charles Murenzi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132722/bishop-jolly-murenzi-yadukanye-izina-agakiriro-yateye-umugongo-civil-engineering-ababazwa--132722.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)