Biteye isoni kuba umuntu utakiba mu Rwanda ari we uza agaha agaciro Makanyaga Abdul mu gihe abandi babana umunsi ku munsi bamuteshaga agaciro nk'aho adahari (menya intandaro y'ibi byose) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteye isoni kuba umuntu utakiba mu Rwanda ari we uza agaha agaciro Makanyaga Abdul mu gihe abandi babana umunsi ku munsi bamuteshaga agaciro nk'aho adahari (menya intandaro y'ibi byose)

Ni kenshi cyane Mu Rwanda hagiye hategurwa ibihembo byinshi bitandukanye ku bahanzi gusa byateye agahinda benshi ubwo Makanyaga Abdul umwe mu bahanzi bakuze u Rwanda rufite yigeze kuvuga ko mu myaka 50 amaze aririmba nta gihembo Na kimwe baramuha ndetse nta nubwo baramushyira mubahatana.

Ibyo biri mu byateye isoni n'agahinda Ally Soud ubundi ategura igitaramo cye yise 'Allysoud and Friends'  ubundi aha Makanyaga Abdul igikombe cy'ishimwe kuba amaze iyi myaka 50 yose ndetse amushishikariza kongera ho indi irenze kugira ngo akomeze yandike amateka.

Nkwibutsa ko mu bihembo byose bitegurwa mu Rwanda nta hantu na hamwe Makanyaga Abdul yigeze ashyirwa mu bahatana kandi ari inkingi ya mwamba mu muziki w'urwanda.

Reba amashusho magufi hasi ubwo Makanyaga bamushyikirizaga igikombe cye



Source : https://yegob.rw/biteye-isoni-kuba-umuntu-utakiba-mu-rwanda-ari-we-uza-agaha-agaciro-makanyaga-abdul-mu-gihe-abandi-babana-umunsi-ku-munsi-bamuteshaga-agaciro-nkaho-adahari-menya-intandaro-yibi-byose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)