Biteye urujijo! Wa mugore witwa Murungi Diane uvuga ko yabyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti, yabwiye Pasiteri Yongwe ko Theogene yamusigiye inda y'amezi atandatu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteye urujijo! Wa mugore witwa Murungi Diane uvuga ko yabyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti, yabwiye Pasiteri Yongwe ko Theogene yamusigiye inda y'amezi atandatu.

Murungi Diane ukomeza guhamya adashidikanya ko yabyaranye na pasiteri Niyonshuti Theogene, yavuze ko atwite inda y'amezi agiye kuba arindwi nayo avuga ko yayisigiwe na Niyonshuti.

Nyuma y'uko iyi nkuru yari yasohotse ari amajwi y'uyu mugore yahaye umugabo uvuga ko ari pasiteri Claude, abantu bari batarabona uyu mugore amaso ku yandi, gusa yageze aho afata umwanzuro wo kwegera kamera atanga ubuhamya bw'urugendo rwe na pasiteri Niyonshuti Theogene kuva bamenyanye kugeza babyaranye umwana w'umukobwa akamusigira n'indi nda.

Uyu mugore witwa Murungi, yabwiye Yongwe ko amenyana na Niyonshuti bahuriye ku Muhima, kandi Atari azi ko afite umugore kuko bahura nta mpeta yari yambaye. Avuga ko icyo gihe yabanaga n'abandi bakobwa ariko Niyonshuti amujyana mu nzu ye amukodeshereza aho kuba h'ibihumbi 30frw ku kwezi, amuhahira akanamwitaho.

Avuga ko yasigiwe inda y'amezi atandatu agiye kuba arindwi.

Ababonye uyu mugore bavuga ko atigeze abyarana na Pasiteri Theogene Niyonshuti.



Source : https://yegob.rw/biteye-urujijo-wa-mugore-witwa-murungi-diane-uvuga-ko-yabyaranye-na-pasiteri-theogene-niyonshuti-yabwiye-pasiteri-yongwe-ko-theogene-yamusigiye-inda-yamezi-atandatu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)