Bruce Melodie yasobanuye uko Youtube ye yinji... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakurikirana Youtube ya Bruce Melodie bamaze iminsi babona indirimbo ze zo hambere ari zo zibanza ndetse n'izo abandi bahanzi bagiye basubiramo.

Ndetse bigaragara ko ari nshya ku buryo wagira ngo ni indirimbo nshya ari gushyira hanze muri iki gihe.

Ni urubuga ubona ko rujagaraye bitandukanye n'uko byari bimeze mu minsi ishize. Ugifungura shene ye Youtube ukubitana n'indirimbo nka 'Indorerwamo', 'Copy', Hallo' yakoranye na Fille n'izindi.

Ni indirimbo kandi zitari kurebwa cyane, kuko Youtube igaragaza ko zimaze ibyumweru bibiri zisohotse.

Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko mu minsi ishize hari umuntu wafunguye shene ya Youtube hanyuma ashyiraho ibihangano bye (bya Bruce Melodie) bakibibona batanze ikirego ku rubuga rwa Youtube bagaragaza ko uwo muntu ari gukora ibinyuranyije n'amategeko.

Melodie avuga ko mu gukemura iki kibazo 'Youtube yasibye 'Content' zose uwo muntu yari yashyizeho izishyira kuri 'account' yacu.'

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Ikinya', avuga ko nyuma yo kubona' ko ibyo bihangano bishyizwe kuri Youtube ye, bongeye kwandikira Youtube basaba ko byasibwa, agasubirana umuyoboro we wa Youtube nk'uko byari bisanzwe.

Yavuze ati "Twasabye ko basiba ahubwo iyo account kugira ngo byose bigende neza. Kuko twe nta bushobozi dufite bwo kugera kuri izo 'content' kandi ziri kuri 'account' yacu."

Avuga ko nta gikuba cyacitse mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko bijya bibaho umuntu runaka akaba yashaka kwiyitirira ibihangano, watanga ikirego aho kugira ngo urubuga rwa Youtube rubisibe byose bakabishyira kuri shene yawe. Ati "Ntihagire umuntu ubigiraho ikibazo. Ntabwo bikaze."

Uyu muhanzi mu 2021 yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Ni igitaramo cyakurikiwe no gukora ibikorwa byagutse, birimo gukorana n'abahanzi Mpuzamahanga nka Harmonize, Bahati, John Floq, Eddy Kenzo n'abandi.

Ni urugendo ariko yaherekeje gutangaza ko ari gukora kuri album iriho indirimbo ziri mu rurimi rw'Icyongereza gusa.

Kuva icyo gihe, uyu muhanzi ntiyigeze yumvikana mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'icyongereza, ariko yakomeje gusohora indirimbo zumvikanamo amwe mu magambo y'icyongereza.

Abantu bakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere. Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko muri Nzeri 2023 azashyira hanze iyi album. Kandi ko mbere y'icyo gihe azabanza gukora ibikorwa bigamije kumenyekanisha iyi album.

Uyu muhanzi avuga ko muri uyu mwaka agiye gukora ibikorwa abantu batarabonesha amaso.

Ati 'Irahari! Irasohoka mu kwezi kwa Cyenda, kuko mbere yayo hari 'introduction' yayo igomba kubanza gusohoka. Ntigeze kubyandika ejo bundi ndababwira nti uyu mwaka hagiye kuba ibintu mutari mwabonesha amaso. Ntabwo rero nabeshyaga."

Uyu muhanzi ari kwitegura kuririmba mu gitaramo kizaherekeza iserukiramuco 'Giants of Africa' azahuriramo n'abarimo Diamond, Davido, Tiwa Savage n'abahanzi.

Avuga ko azi neza ko iri serukiramuco ari rigari, ari nayo mpamvu ari gukora imyiteguro ihagije kugirango azaserukane ishema n'isheja. 

Bruce Melodie yatangaje ko bandikiye Youtube bayisaba gusiba ibihangano bigaragaraho muri iki gihe


Bruce Melodie [Uwa kabiri ivuryo iburyo] avuga ko muri Nzeri azashyira hanze album iri mu rurimi rw'Icyongereza

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE

 ">

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132983/bruce-melodie-yasobanuye-uko-youtube-ye-yinjiriwe-anateguza-album-yicyongereza-amafotovide-132983.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)