Abahinzi bahinga mu gishanga cya Cyamatana mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, baravuga ko bakomeje gucibwa intege mu buhinzi bwabo bw'ibigori n'agakoko ka Nkongwa, bakaba basaba ubuyobozi kubafasha.
Abahinzi bakorera ubuhinzi bwabo muri iki gishanga baturuka mu Mirenge ya Mwogo na Nyamata, baravuga ko mu buhinzi bwabo bw'ibigori bugarijwe n'agakoko ka Nkongwa, kuri ubu bakaba basaba ko bafashwa kubona umuti wo kukica.
Umwe ati 'Ni agasimba kameze nk'ikinyabwoya ubwo rero kinjira mu mizi y'ibigori kakazamuka hagati mu ngingo z'ikigori kakacyangiza cyane. Icyo nicyo kibazo kinini dufite ku buhinzi.'
Mugenzi ati  'Tumaze amezi abiri turwaje nkongwa, ubu uku kwa Gatatu nibwo byeramo.Ubuyobozi icyo mbusaba ni ukumfasha bakampa umuti wica ubu bukoko.'
Undi ati 'Nkongwa ijyamo ikakiriramo (ikigori) hasi imbere. Noneho iyo uyitoyemo usanga harimo n'amagi menshi cyane n'utundi twana twinshi cyane twa nkongwa twajemo. Igenda igicamo igicamo (ikigori) kugeza hejuru. '
Aba bahinzi bavuga ko mu gihe batabona umuti bashobora kuzahura n'ikibazo cy'inzara, dore ko bagaragaza ko ubu buhinzi bw'ibigori bwabatwaye amafaranga menshi, kuri bo babona ko bigoye kuzagaruza.
Umwe ati 'Ingaruka bigomba kutugiraho ibishoro twataye mu mirima ntabwo tugomba kubibona.'
Undi ati 'Urabona ni hegitari nini cyane,urabona nk'amafaranga yagiye aha hantu umuntu yizeye ko azakuramo umusaruro abashe kuba yatunga umuryango we, none urabona nkongwa iduteje igihombo cyinshi.'
Kuri iki kibazo ntitwabashije kubona Ubuyobozi  bw'Akarere ka Bugesera ngo bugire icyo buvuga kubufasha biteguye guha aba bahinzi.
Icyakora umuyobozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi ,RAB, Dr. Athanase Hategekimana, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko bagiye kwihutira gusura abo bahinzi bityo babashe kumenya neza indwara barwaje.
Ati 'Icya mbere ni uko tugiye guhita twoherezayo team(itsinda) igiye kureba icyo kibazo. Turakorana n'inzego z'ibanze tumeneye ikiibazo abo bahinzi bahuye nacyo kuko ushobora no gusanga bavuga ngo ni Nkongwa atariyo, ugasanga ni uruhurirane rw'indwara. Nitumara kubimenya nibwo turanamenya ubufasha twabaha.'
Mu mvugo yaba bahinzi bavugak o mu gihe ubuyobozi bwabona bigoye kuba bahabwa umuti ku buntu, bwabahuza n'abashoramari bakabaha umuti ku ideni mu gihe babasha kubona umusaruro bakishyura.
Ali Gilbert Dunia
The post Bugesera: Abahinzi b'ibigori baciwe integer na Nkongwa yibasiye ubuhinzi bwabo appeared first on FLASH RADIO&TV.