Bugesera: Bahangayikishijwe n'ihenda ry'udukingirizo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage baturuka mu mirenge ya Musenyi, Mayange na Nyamata, mu Karere ka Bugesera, basanga leta ikwiye gushyira nkunganire mu dukingirizo kuko ngo igiciro cyabwo gikomeje kuzamuka, bikaba bigora bamwe kubasha kukigondera bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kuri bo bumva ko kuba agapaki kagura amafanga 700 ari menshi kandi imibonano mpuzabitsina ari igikorwa gikenerwa kenshi.

 Mu byifuzo byaba baturage bakaba basaba ko iyi serivisi y'udukingirizo yakwegerezwa abajyana b'ubuzima, bakajya babafasha kutubona mu buryo bworoshye.

Umwe ati 'Ni imbogamizi kuko bishora abana mu busambanyi bagatwara inda zidateganyijwe. Leta yagashyizemo ingufu bakaba bagabanya ibiciro cyangwa se byaba binahenze bagashyiraho nkunganire ku buryo abantu batubona(udukingirizo) mu buryo bworoshye hakajyaho nk'ahantu babutangira ubuntu. Kuko leta turi abana bayo turi urubyiruko kuba yadufasha rero nta kibazo kibirimo aho kugira ngo tugwize umubare w'inda zidateganyijwe.'

Undi ati 'Ni menshi kandi mbere twarakaguraga 200Frw. Ni inzitizi urumva ubwandu buhita bwiyongera kubera na kwa guhenda, ku badafite ubushobozi, bagabanye ibiciro. Kamwe ntabwo bakikagurisha, ipaki tuba ari 4 igura 700Frw.'

Mugenzi we ati 'Nk'uko nyina bavuga bati niba ufashwe na Malariya ujya ku mujyanama w'ubuzima akagupima ku buntu akaguha ubuvuzi bw'ibanze  nawe wenda wagenda ukagafata ku bw'ibanze , gahunda zigakemuka gutyo.'

Aba batrage bavuga ko aka karere ka Bugesera ubusambanyi buri hejuru cyane, ibishobora gutuma banduriramo zimwe mu ndwara zituruka ku mibonano mpuzabitsi idakingiye.

Izindi mbogamizi bagaragaza ni uko hari bamwe mu baturage batazi gukoresha agakingirizo bityo bakaba basaba inzego bireba kumanuka zigatanga amahugurwa.

Umuyobozi mu kigo cy'igihugu  gishinzwe Ubuzima RBC, ushinzwe ishami ryo kurwanya Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Basile Ikuzo, aganira n'itangazamakuru rya Flash, yavuze  ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga anibutsa abaturage  gukomeza kwipimisha bakamenya uko bahagaze kandi ko hari uhukingirizo butangirwa ubuntu .

 Ati 'Icya mbere ni ukwipimisha bakamenya uko bahagaze, kandi turakomeza gukora ubukanguramabaga kugira ngo iyo myumvire ihinduke, bamenye haba kugakoresha, bamenye aho bakabona ku buntu. Tugenda dutangwa(udukingirizo) ku buryo butandukanye hari utugurishwa bitewe n'uko baturanguye,ariko hari n'udutangirwa ubuntu.'

Kuri iki kibazo cy'ubwiyongere bw'ubwandu, Dr Ikuzo, avuga ko  umubare munini w'ubwandu bushya bw'agakoko gatera Sida ugaragara cyane mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro by'imyaka.

Icyakora ngo  umubare munini w'abafite ubwandu bwa Virus ya Sida ni abafite kuva ku myaka  30 kuzamuka.

Ali Gilbert Dunia

The post Bugesera: Bahangayikishijwe n'ihenda ry'udukingirizo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/08/14/bugesera-bahangayikishijwe-nihenda-ryudukingirizo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-bahangayikishijwe-nihenda-ryudukingirizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)