Burera: Umugabo witwa Gafaranga yasazwe n'irari ni uko maze ubugabo burarega birangira agiye gusaba umugore w'umuturanyi ko Bagira gusa ibyo yahaboneye ari kubitekerezaho aho ari mu bitaro by'indembe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burera: Umugabo witwa Gafaranga yasazwe n'irari ni uko maze ubugabo burarega birangira agiye gusaba umugore w'umuturanyi ko Bagira gusa ibyo yahaboneye ari kubitekerezaho aho ari mu bitaro by'indembe.

Umugabo witwa Gafaranga Donatien utuye mu mudugudu wa Ntwana, akagari ka Gafuka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera, aravugwaho gukubitwa bikomeye azira gusaba umugore w'umuturanyi ko baryamana.

Amakuru dukesha BWIZA aravuga ko mu masaa tanu y'ijoro ryo kuri uyu wa 1 Kanama 2023, Gafaranga yagiye ku rugo rw'umuturanyi urwaje umuntu mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, asaba umugore we witwa Uwimana kumukingurira.

Ngo umugore yabanje kubaza Gafaranga impamvu akinguza, ngo amubwira ko akimubwira yinjiye. 'Yageze aho arakingura, Gafaranga ahita afata ku rutugu Uwimana, aramubwira ngo namubabarire amuhe, umugore ayoberwa ibyo aribyo, nibwo uwo Gafaranga yahise amufatira amaboko inyuma, aramubwira ngo aramuha.' Ni ko raporo y'umutekano ibivuga.

Aya makuru agera aho avuga ko Gafaranga na Uwimana basohotse hanze y'igipangu bagundagurana, 'ataramusambanya' haza abahungu babiri b'uyu mugore barimo uw'imyaka 22 na 25 y'amavuko, bakubita uyu mugabo, bamukomeretsa bikomeye mu maso no ku maboko.

Nyuma y'uru rugomo, abayobozi bo mu nzego zitandukanye n'abo mu nzego zishinzwe umutekano bagiye gutabara muri iri joro, ariko basanga abasore ba Uwimana batorotse nyuma yo gukomeretsa Gafatanga.

Uwakomerekejwe we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinoni, ahita ahabwa 'transfer', yoherezwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho ari kuvurirwa n'ubu.



Source : https://yegob.rw/burera-umugabo-witwa-gafaranga-yasazwe-nirari-ni-uko-maze-ubugabo-burarega-birangira-agiye-gusaba-umugore-wumuturanyi-ko-bagira-gusa-ibyo-yahaboneye-ari-kubitekerezaho-aho-ari-mu-bitaro-byindem/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)