Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu w'imyaka 32 uzwi ku mazina ya Burna Boy, yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga ku isi hose nyuma yo kugura impeta ihagaze agaciro karenga miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.
Nk'uko ari umuco w'abahanzi bakomoka mu bice bya Afurika y'uburengerazuba kwambara imitako (imikufi, impeta) bihenze, Burna Boy ni umwe mu bakomeje kwimakaza uwo muco mu buryo butangaje.
Hari haciyeho iminsi micye aguze umukufi wa miliyari imwe y'amadorali (1193280000.00 rwf) kandi nawo waje usanga indi mikufi myinshi akunze guserukana aho ajya gukora ibitaramo hirya no hino ku isi.
Burna Boy yongeye gutungura abantu mu gihe n'ubundi bari bakigaruka kuri uwo mukufi ahita agaragaza impeta yaguze million ebyiri z'amadorali (2293280000.00 Rwf).
Giant of Africa uzwi ku mazina ya Burna Boy yaguze iyi mpeta nyuma yo gushyira hanze album yise I told Them igitekerezo yakuye ku bantu batamwemeraga mbere agitangira gukora umuziki.
Burna Boy ategerejwe i Kigali mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda i Kigali.Â
Mu birori byo gutanga ibi bihembo, biteganyijwe ko umuhanzi Burna Boy uri mu bahanzi bahagaze neza muri Afurika azaba ataramira abazitabira itangwa ry'ibi bihembo.
Burna Boy yagaragaje impeta yaguze arenga miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.Â
Impeta nshya Burna Boy yaguze ikoze muri diyama.
Burna Boy atanze miliyari zirenga eshatu mu minsi ibiri agura umukufi n'impeta.