Burya koko Imana isubiriza igihe! Wa mwana wagaragaje ko arusha ubusesenguzi Rugaju Reagan akomeje kurwanirwa n'ibyamamare bitandukanye bishaka kwifotozanya nawe -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya koko Imana isubiriza igihe! Wa mwana wagaragaje ko arusha ubusesenguzi Rugaju Reagan akomeje kurwanirwa n'ibyamamare bitandukanye bishaka kwifotozanya nawe.

Manishimwe Gilbert w'imyaka 8 y'amavuko wo mu Karere ka Nyaruguru wamenyekanye ubwo Ishusho Tv yamusuraga akagaragaza ubuhanga budasanzwe mu gusesengura ruhugo by'umuhariko ikipe ya APR FC ku munsi w'ejo yageze i Kigali azanywe n'umunyamakuru akunda cyane ari we Reagan Rugaju.

Ubwo uyu mwana yageraga i Kigali ari kumwe na mama we Rugaju yahise amwinjiza bwa mbere muri Kigali Pele Stadium ahaberaga umukino wahuzaga APR FC na Gaadiidka FC akaba ari bintu yishimiye cyane kubera ko aribwo bwa mbere yari agize amahirwe yo kubona abakinnyi ba APR FC barimo Mugisha Gilbert akunda cyane.

Abantu bakomeye hano mu Rwanda bakomeje kwifotozanya n'uyu mwana wo mu Karere ka Nyaruguro dore ko nyuma yo kwifotozanya na bamwe mu bakinnyi ba APR FC agakorera ikiganiro ku Ishusho Tv umunyamakuru ukunzwe cyane Nepo Dushime Mubicu yamubonanye ahita yifuza kwifotozanya nawe.

Amafoto:



Source : https://yegob.rw/burya-koko-imana-isubiriza-igihe-wa-mwana-wagaragaje-ko-arusha-ubusesenguzi-rugaju-reagan-akomeje-kurwanirwa-nibyamamare-bitandukanye-bishaka-kwifotozanya-nawe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)