Burya nta mugabo udasenga! Umuzamu Kimenyi Yves yamenye ko byose biva mu gusenga none asigaye abikoresha nk'intwaro imugeza ku ntsinzi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kimenyi Yves yasohoye amafoto abiri apfukamye mu kibuga ari gusenga.
Nyuma y'ayo mafoto yarengejeho amagambo agira ati: 'Ubwo uwiteka nyiringabo yabigambiriye ninde uzamuvuguruza, ukuboko kwe kurabanguye ninde uzaguhina.'
Umunyezamu Kimenyi Yves yifashishije isomo ryo muri Yesaya, ashimira Imana ko yabonye amanota atatu ye ya mbere ku mukino wa mbere akinira.