Byagenze gute ngo Diamond ahure na Perezida K... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi foto yafatiwe muri kimwe mu byumba bigize inyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y'uko Diamond yari amaze gutanga ibyishimo ku rubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iserukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa' bizihiza imyaka 20.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Jeje', yaririmbye inyuma ye hari umurinzi we, umujyanama we Sallam Sk, Masai Ujiri washinze Giants of Africa, ikipe ngari igira uruhare mu gutegura iri serukiramuco n'abandi bihereye ijisho uburyo uyu musore wo mu gace ka Tandale anezeza abanya-Kigali.

Kuri Diamond ni inzozi zabaye impano, kuko yari amaze imyaka itanu yifuza gutaramira muri iyi nyubako.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo azubakwa ikibuga kizwi nka 'Zaria Court' giteganyijwe kuzuzura mu ntangiriro za 2025.

Iki kibuga cya Basketball gihujwe n'ibindi bikorwa bitandukanye, kuko harimo n'ikibuga cya Tennis, icya Handball n'ibindi.

Cyatangiye kubakwa ahahoze hakorera Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kwita ku Buzima (RBC) i Remera. Kizaba kirimo hotel y'ibyumba 80, Restaurants, hazajya habera ibikorwa by'imikino inyuranye, ubucuruzi n'ibindi.

Mu ijambo rye, Masai Ujiri washinze Giants of Africa  yavuze ko atewe ishema no kuba hagiye gutangira kubakwa 'Zaria Court' ashima Perezida Kagame, abafatanyabikorwa, umuryango we n'abandi bagira uruhare mu gutuma ibikorwa by'umushinga 'Giants of Africa' byihuta mu iterambere.

Masai avuga ko Siporo ikwiye kuba urubuga rwo gusabana ariko bigahuzwa n'ubushabitsi. Yavuze ko inyubako ya BK Arena ari ikimenyetso cy'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, urajwe ishinga no guteza imbere siporo ndetse n'urubyiryuko.

Yavuze ko iyi nyubako iri mu bihugu bicye ku Isi, bityo bigaragaza umuyobozi ureba kure. Masai Ujiri avuga ko kubaka ikibuga cya 'Zaria Court' biri mu murongo wo guteza imbere urubyiruko rwiyumvamo impano, kuzamura urwego rw'ubucuruzi n'ibindi.

Ariko kandi iki kibuga gishobora kujya cyakira imikino ikomeye ku Isi kandi 'hakavamo inyungu'. Iki kibuga gifunguwe nyuma y'uko kuri iki Cyumweru, Giants of Africa yafunguye ibibuga bibiri bya Baskteball mu ikigo Agahozo-Shalom Youth Village.

Masai Ujiri avuga ko ntawashidikanya ko umuziki na Siporo ari byo bintu bibiri bihuza cyane abantu, kandi bikunzwe- bikagira uruhare mu mibanire y'abantu.

Uyu mugabo yatanze urugero avuga ko Diamond ariwe wamusabye ko amuhuza na Perezida Kagame mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Ati 'Yambwiye ko ashaka guhura na Perezida Kagame. Bahuye."

Masai yavuze ko Diamond yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka inyubako nka BK Arena, kuko yamufashije  gukabya inzozi yahoranye.

Diamond yabwiye Umukuru w'Igihugu ko yifuje igihe kinini, ko inyubako nk'iyi yakubakwa muri Tanzania.

Uyu muhanzi aravuga ibi kuko bagenzi be bahaganye mu muziki nka Burna Boy, Davido, Tiwa Savage, Wizkid n'abandi bamaze guca uduhigo mu bitaramo bakoreye mu bihugu bitandukanye bifite inyubako nk'iyi ya Arena. Babikesha imbaraga bashyize mu muziki no kuba barahiriwe n'umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat.

Si rimwe, si kabiri Diamond yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite igishyika cyo gutaramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali.

Mu 2019,  yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n'umujyanama we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.

Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania kububakira inyubako nk'iyi. Yanditse avuga ko '…Bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y'Ibisurazuba […] bambwiye ko yubatswe mu mezi make.'

Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma y'uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23 Ukuboza 2022 mu gitaramo 'One People Concert'. Yasubitse iki gitaramo ariko yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.

Diamond ari mu banyamuziki b'ikiragano gishya cy'umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw'umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w'indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by'urukundo.

Ni we washinze inzu y'umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n'abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko mu 2010 asohoye indirimbo 'Kamwambie'. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

Diamond afite album zirimo 'Kamwambie' yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z'urukundo avugwaho n'abagore banyuranye.

Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa 'Zaria Court'

Perezida Kagame ari kumwe na Masai Ujiri batangije ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga by'imikino na hoteli 

Masai Ujiri yatangaje ko Diamond yamusabye kumuhuza na Perezida Kagame


Masai avuga ko umuziki na Siporo ari byo bintu bibiri bihuza abantu, kandi bikongera ubusabane


Diamond yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka BK Arena- Amubwira ko ari inzozi yahoranye zo gutaramira muri iyi nyubako


Masai Ujiri ashima Perezida Kagame ku bw'uruhare mu muryango 'Giants of Africa' yashinze




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133151/byagenze-gute-ngo-diamond-ahure-na-perezida-kagame-baganiriye-iki-133151.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)