Byatunguranye: Neymar Jr yerekeje mu ikipe abantu batigeze batekereza ibyo gutwara Ballon D'or abiharira Mbappé na bagenzi be bagifite agatege kuko we yakuyemo ake karenge -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatunguranye: Neymar Jr yerekeje mu ikipe abantu batigeze batekereza ibyo gutwara Ballon D'or abiharira Mbappé na bagenzi be bagifite agatege kuko we yakuyemo ake karenge.

Rutahizamu w'umunya Brazil Neymar Jr wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espane nyuma akaza kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa uyu mugabo ufite ubuhanga budasanzwe bwo guconga ruhago benshi bahaga amahirwe yo kuzegukana igihembo cya Ballon D'or ibye asa nk'uwabishyizeho iherezo.

Neymar Jr yamaze kwerekeza mu ikipe ya AL-HILAL yo muri Saudi Arabia akaba yahawe akayabo ka miliyoni 90€ mu masezerano y'imyaka ibiri yasinyiye iyi kipe yigeze kwifuza Lionel Messi na Kylian Mbappé bakayitera uwi nyuma bikaba birangiye yegukanye umunya Brazil Neymar Jr.

Amafoto:



Source : https://yegob.rw/byatunguranye-neymar-jr-yerekeje-mu-ikipe-abantu-batigeze-batekereza-ibyo-gutwara-ballon-dor-abiharira-mbappe-na-bagenzi-be-bagifite-agatege-kuko-we-yakuyemo-ake-karenge-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)