Byinshi ku ndwara y'imitsi yibasira miliyoni y'abatuye Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indwara y'imitsi ituma mu ngingo habyimba nuko hagasa n'aharetsemo amazi, Raporo nshya y'umuryango w'abibumbye w'ishami ryita ku buzima (OMS) yerekana ko indwara y'imitsi, iri muzibasira abantu bagera kuri miliyari imwe ku Isi.

Indwara y'imitsi ni indwara ikunze kugirwa n'abantu batandukanye cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi.

Muri rusange umuntu agira imitsi y'ubwoko 2 hari;

Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by'umubiri n'iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa .

Imitsi ijyana amakuru mu bwonko ikanayavanayo.

Iyi mitsi akaba ari yo ikunze gutera ibibazo abantu batari bacye.

Indwara y'imitsi ifata abantu bari mu byiciro byose bitewe n'impamvu zitandukanye, aho usanga nk'abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera sida, abantu bafata imiti y'igituntu bakunze kuribwa imitsi y'amaguru. Icyakora hari n'abaribwa imitsi yo mu maso, ibi rero byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye.

Indwara y'imitsi irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi birimo nka rubagimpande, goutte, guhinamirana, n'ibindi.

Indwara y'imitsi ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya ,bigatuma gukoresha ingingo z'umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu biba ingorabahizi. Ituma kandi mu ngingo habyimba nuko hagasa n'aharetsemo amazi

Hari ibimenyetso by'indwara y'imitsi birimo;

Kuribwa inyama z'umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n'ibikanu, kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n'ibitugu, kugorama intoki n'amano bikamera nk'ibirwaye paralysis, kumva utuntu tukujomba tumeze nk'udushinge, ndetse no gufatwa n'ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n'imitsi irwaye.

Indwara y'imitsi n'indwara iterwa no kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye, kugera muzabukuru, kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije, kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara, gurwara impyiko n'umwijima, guhora uryamye, kudakora siporo, kuba hari ingingo z'umubiri ukoresha cyane kuruta izindi  ndetse no Guhangayika no kwiheba.

Hari uburyo bwo kwirinda iyi ndwara aho usabwa:

Kwirinda guhagarara no kwicara umwanya munini, kwirinda umubyibuho ukabije, kwambara amasogisi yabugenewe niba utangiye kubyimba amaguru,

Gukoresha imiti itandukanye yo kwa muganga, Koga amazi ashyushye, nabwo ni uburyo bufatanya n'imiti mu kurwanya iyi ndwara.

Ni byiza gukora siporo zifasha imitsi kurambuka. Urugero : kugenda n'amaguru, koga, kugenda ku igare, kwirinda gukoresha ibyuma mu kuzamuka imiturirwa ahubwo ukazamuka ingazi.

Mu gihe cyo kuryama ni byiza gusegura ibirenge gato. Muri iki gihe ngo ushyira ikintu gifasha amaguru kwigira ejuru gato nk' imisego n' ibindi byafasha.

Ni byiza kandi guhora ugenzura ibiro ufite kuko umubyibuho urenze nawo utuma amaraso adatembera neza mu mubiri.

Valens NZABONIMANA

The post Byinshi ku ndwara y'imitsi yibasira miliyoni y'abatuye Isi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/08/16/byinshi-ku-ndwara-yimitsi-yibasira-miliyoni-yabatuye-isi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byinshi-ku-ndwara-yimitsi-yibasira-miliyoni-yabatuye-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)