Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Byiringiro Lague usanzwe ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden yajemo avuye muri APR Fc, akomeje kwandika amateka muri iyi kipe kubera ko adasiba gutsinda ibitego.
Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, Byiringiro Lague yafashije ikipe ye ya Sandvikens IF gutsinda United Nordic, ibitego 3-1.
Muri ibi bitego, Lague utajya ubura igitego mu mukino yakinnye, niwe watsinze icya mbere cya Sandvikens IF, cyari icyo kwishyura kuko United Nordic yari yababanje igitego.
Sandvikens IF yaje kongera gutinda ibindi bitego 2. Usibye Byiringiro Lague ukina muri iyi kipe, Yannick Mukunzi nawe ni umunyarwanda bakinana.