CAF Confederation Cup: Uko byifashe mu myiteguro y'amakipe ari kwitegura kwishakamo izahura na Rayon Sports igahita isubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi mike Rayon Sports imenye ikipe imwe muri ebyiri bizahura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Iyi kipe ya Rayon Sports kubera ko yigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, byatumye CAF iyishyira mu makipe akomeye atazakina ijonjora rya mbere muri iri rushanwa, ikazahura n'ikipe izava hagati ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya na Kakamega Homeboyz yo muri Kenya.

Aya makipe yombi akomeje imyiteguro mu buryo butandukanye, Al Hilal Benghazi yatangiye umwiherero mu Misiri, mu gihe Kakamega Homeboyz iri muri Uganda naho Rayon Sports yo iri gukina imikino ya gishuti mu Rwanda.

Rayon Sports mu mikino 2 ya gishuti imaze gukina, nta mukino numwe iratsinda kuko mu mukino wayihuje na Vital'O FC banganyije ibitego 2-2, ndetse yongera kunganya na Gorilla Fc igitego 1-1.

Mu gihe Kakamega Homeboys nayo kuri uyu wa Gatanu yakinnye umukino wa gicuti na KCCA yo muri Uganda aho KCCA yatsinze Kakamega Homeboys ibitego 2-0 bya Arafat Usama 29′ na Julius Poloto 67′.

Byitezweho ko Kakamega Homeboys izacakirana na Al Hilal, gusa iyi Al Hilal niyo ihabwa amahirwe yo gukomeza ikazahita ihura na Murera, yayitsinda igasubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.



Source : https://yegob.rw/caf-confederation-cup-uko-byifashe-mu-myiteguro-yamakipe-ari-kwitegura-kwishakamo-izahura-na-rayon-sports-igahita-isubira-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)