Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023 nibwo uwari umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Carlos Aloss Ferrer yatangaje ko asezeye kuri uyu mwanya ayari amazeho amezi cumi n'atani.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Carlos Ferrer yatangaje ko yeguye ku bushake bwe aho ko hari indi mishinga ateganya kwikorera.

Nk'uko ikinyamakuru IGIHE cyanitangaje, hari umuntu wo mu ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA wemeje isezera rya Carlos.

Yagize ati 'yasanze afite umusaruro mubi, ahitamo kugenda. Ntabwo umuntu yagusezera mu mahoro ngo umutangire.'

Carlos Ferrer ubwo yageraga mu Rwanda yasinye amasezerano y'umwaka umwe ubwo hari muri Werurwe 2022, ubwo yarangiraga uyu mutoza yongerewe andi y'imyaka ibiri yahombaga kurangira muri 2025.

Muri ayo masezerano y'imyaka ibiri harimo ko azageza u Rwanda mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2023, kuba atarageze kuri iyo ntego ngo ni imwe mu mpamvu yatumye asezerano kuri uyu mwanya.

Mu mikino 12 yatojemo Ikipe y'Igihugu, yatsinzemo umwe muri itanu ya gicuti, anganya itanu irimo itatu y'amarushanwa mu gihe yatsinzwe itandatu irimo ine y'amarushanwa. Muri iyo yose, Amavubi yinjijemo ibitego bine, atsindwa 13.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade ari munyamabanga mushya waryo.

Binyize kuri Twitter, FERWAFA yagize iti 'Komite Nyobozi ya Ferwafa, mu nama yayo yateranye kuri uyu wa 7 Kanama yemeje Bwana Kalisa Adolphe ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa.'

Camarade aje kuri uyu mwanya asimbuye Muhire Henry Brulart wasezeye ku bw'impamvu ze bwite.

Uyu mwanya ukaba wari ufitwe Karangwa Jules mu gihe cy'agateganyo.

Adolphe Kalisa yamenyekanye cyane ubwo yari mu ikipe y'ingabo z'igihugu mu Rwanda ya APR FC aho yayibereye umunyamabanga mu gihe kitari gito.

The post Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/carlos-alos-ferrer-watozaga-amavubi-yasezeye-adolphe-kalisa-agirwa-umunyamabanga-wa-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=carlos-alos-ferrer-watozaga-amavubi-yasezeye-adolphe-kalisa-agirwa-umunyamabanga-wa-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)