Casa Mbungo yavuze ikizafasha abakinnyi benshi bise 'Abarakare' kugaruka mu bihe byabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yavuze ko abakinnyi b'iyi kipe benshi bise 'Abarakare' bagomba kumenya ko ahazaza habo ari bo bahafite mu biganza byabo.

Ni nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0 mu mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24.

Iyo urebye AS Kigali yagonzwe cyane n'ikibazo cy'amikoro, igizwe n'abakinnyi bashya ndetse abenshi biganjemo abatereranywe n'amakipe bakinagamo, abandi bakaba batakinaga aho babaga.

Casa yavuze ko yishimiye uburyo aba bakinnyi bitwaye nubwo batakinaga mu makipe yabo.

Ati "Ikintu kimwe uvuze twumvikanaho ni uko ari abakinnyi benshi baturutse mu makipe atandukanye, dufite ikipe nshyashya cyane (...) ariko njye ndashima uburyo bitwaye kandi bamwe baturutse muri APR FC abandi bavuye muri Police FC abandi muri Kiyovu Sports."

Yakomeje kandi avuga ko bizamutwara imbaraga kugira ngo bongere bigarurire icyizere ariko bakaba bakwiye kumenya ko ahazaza habo ari bo bahafite mu biganza.

Ati "Bizadufata igihe kugira ngo babashe kwitwara neza kurenza uko bitwaye uyu munsi, urebye ni abakinnyi batanakinaga no mu makipe yabo bizadufata igihe, ni ngombwa ko bamera neza mu bijyanye n'imbaraga ndetse ku bijyanye no mu mutwe bakamenya ko ahazaza habo muri ruhago ari bo bahafite mu maboko yabo, ni ibintu bizantwara imbaraga ariko nzagerageza kubyitwaramo neza."

AS Kigali igizwe n'abakinnyi benshi bashya barimo Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Ose na Ntirushwa Aime batijwe bavuye muri Police FC, Ngabonziza Gylain, Itangishaka Blaise na Ishimwe Fiston bakaba intizanyo za APR FC, bose bakaba batarakinaga, hari kandi Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier na Ishimwe Saleh bavuye muri Kiyovu Sports, Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports, Cuzuzo Aime Gael wavuye muri Gasogi United n'abandi.

Casa Mbungo yavuze ko ikipe bizamutwara imbaraga kugira ngo bamere nk'uko abifuza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casa-mbungo-yavuze-ikizafasha-abakinnyi-benshi-bise-abarakare-kugaruka-mu-bihe-byabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)