Christ Kingdom Embassy yatanze mituweli 1,000... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki giterane cyiswe Kingdom Love Crusade cyateguwe hagamijwe kwegera abaturage no kwifatanya nabo mu buzima bubagoye bagafashwa, kandi bakigishwa kugira neza kw'Imana bakayimenya biruseho.

Kuya 12 Kanama 2023 mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, niho habereye iki giterane cyitabiriwe n'abantu benshi barimo ingeri zose yaba urubyiruko, abakuze, inzego za Leta, abaturage ba Nyagatovu n'abandi.

Abitabiriye bigishijwe ijambo ry'Imana, maze abagera kuri 570 biyegurira gukorera Imana, ndetse hatangwa mituweri ku bantu 1000 batishoboye.

Mu munezero mwinshi wagaragaraga mu maso y'abantu, bishimiye iki giterane, ndetse banezezwa no gutaramirwa na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu kuramya Imana barimo Kanuma Jean Damascene uzwi muri Azaph Music International muri Zion Temple Celebration Center n'itsinda rya Kingdom of God Ministry.

Pastor Tom Gakumba akaba Umushumba Mukuru w'Itorero rya Christ Kingdom Embassy, yakoze ku mitima y'abari bateraniye aho, ubwo yagarukaga ku rukundo rw'Imana, ndetse n'uburyo ikunda buri wese nta kurobanura ku butoni, kuko uwihannye wese Imana ihora yiteguye kumwakira mu biganza byayo.

Yagize ati 'Menya ko ari wowe mpamvu yazanye Yesu mu Isi, akemera gupfa urupfu rubi rwo ku musaraba'.

Umushumba Mukuru wa Christ Kingdom Embassy, Pastor Tom Gakumba afatanije n'umufasha we Pastor Anita Gakumba, babwiye abantu ko ikibaraje inshinga ari ukwamamaza urukundo rwa Yesu, no gutangaza umugambi we ku bantu, bakageza ubutumwa kure.

Iki giterane cyabayemo ivugabutumwa ridasanzwe, cyatanze umusaruro mwinshi ku bitabiriye, yaba mu buryo bw'Umwuka bakakira Yesu nk'umwami n'umukiza wabo, no mu buryo bwo gufashwa ku batishoboye bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweri), kandi benshi bagasabana n'Imana binyuze mu ijambo ryayo ryatambukijwe n'abakozi bayo.

Pastor Tom Gakumba yagize ati 'Intego y'ivugabutumwa ryacu ni uko tubona abantu bihana bakava mu byaha, kandi aba bihannye nk'itorero tuzabakurikirana rwose'.

Nyuma yo kwihanisha abantu benshi, Pastor Tom na Anita Gakumba, bagarutse ku mbamutima zabo, bavuga ko bishimye cyane kandi ko bashimye Imana ku bw'Umwuka Wera wasanze aba bantu, bakihana bakakira Yesu. Yagize ati 'Turashimira Imana ku bw'iki gikorwa kibaye'.

Pastor Anita Gakumba yagize ati 'Turashima Imana ku bw'umusaruro w'abantu bavuye mu mwijima bakinjira mu mucyo, ndetse turashima inzego z'ubuyobozi zaje kwifatanya natwe, Imana ibahe umugisha'.

Iki giterane cyagaragaje umusaruro udasanzwe bitewe n'aho cyabereye kuko bigoye ko abantu bakwihanira mu rusengero, bitewe nuko mu rusengero haza abakijijwe, mu gihe abatarakizwa baba bari kure y'urusengero, bakabura ubutumwa bubabwiriza ngo bihane, ariko gukorera igiterane hanze byatumye bose bisanzura kandi barihana nk'uko Pastor Tom yakomeje kubitangaza.


Abagera kuri 570 biyeguriye Imana naho 1,000 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza


Agera kuri miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda yatanzwe ngo afashe abaturage batishoboye


Pastor Tom n'umufasha we Anita bagarutse ku rukundo Imana ikunda abana bayo harimo n'abihannye


Mudaheranwa Regis, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gasabo yashimye ubwitange bwagaragajwe hategurwa iki giterane kirimo no gufasha abaturage mu mibereho yabo


Benshi bitabiriye banejejwe n'ibihe byiza bagiriye mu giterane harimo no kubyinira Imana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133105/christ-kingdom-embassy-yatanze-mituweli-1000-ku-batishoboye-abarenga-500-bakira-agakiza-133105.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)