Couple 5 zibyamamare nyarwanda zihora mu mit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore  Couple 5 z'ibyamamare nyarwanda bidatinya kwerekana urwo bakundana bakoresheje imbunga nkoranyambaga, aho berekana udushya twabo ari nako babwirana amagambo asize umunyu:

1.Ngarambe Francois Xavier n'umufasha we Kagoyire Yvonne

Couple ya Ngarambe Francois Xavier wamenyekanye mu ndirimbo 'Umwana n'umutware' n'umugore we Kagoyire Yvonne niyo iza ku mwanya wa mbere mu zifatwa nk'izicyitegererezo cyane kuko usanga urwo bakundana rudasaza kandi ntibasiba guterana imitoma buri munsi ndetse no kwambara imyambaro ijyanye.

Ngarambe n'umufasha we Yvonne bakunze kwerekana urwo bakundana

Mu butumwa Ngarambe aheruka gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyamba ze ku munsi wahariwe abari n'abategarugori, yashimagije umugore we, ahamya ko ariwe mugore w'ikinege Imana yamugeneye.

Aho yagize ati 'Mu bagore bose Imana yaremye, ni wowe yangeneye ngo umbere umugore. Ni igitangaza ! Ni ishema kuri njye! Ni ikimenyetso cy'urukundo rwayo ! Nanjye, ndakwakiriye bundi bushya, nk'umugore w'ikinege, nta wundi ukundutira. Urankwiriye, ndagukwiriye. Turakwiranye. Imana iguhe umugisha.

Umuryango wa Ngarambe na Yvonne ,bari mu ngo zirambanye mu myidagaduro

Ngarambe François-Xavier yasabye anakwa Kagoyire Yvonne taliki 1 Kamena 1993, bavuga ko basezeranye imbere y'amategeko ya Leta kuwa 10 Nzeri 1993, bahabwa isakaramentu ryo gushyingirwa taliki 1 Mutarama 1994 ari nabwo batangiye kubana mu rugo nk'umugore n'umugabo.

2.Tom Close na Niyonshuti Ange-Tricia

Umuhanzi akaba na muganga Tom Close n'umufasha we Tricia bakomeje kuryoherwa n'urukundo

Couple y'umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n'umugore we Niyonshuti Ange-Tricia ni imwe mu ziza ku mwanya wa mbere mu zikundana zikabigaragaza ndetse ziri romantic cyane kurusha izindi mu Rwanda.

Ibi babigaragaza nk'iyo umwe muribo yagize isabukuru aho undi amubwira amagambo asize umunyu ku mugaragaro. Banabigaragaza kandi iyo basangije aba bakurikira amafoto y'ibihe byiza bagiranye. Iyi couple kandi izwiho kuba iri mu zirambanye mu myidagaduro Nyarwanda.

3. Isheja Sandrine n'umugabo we Kagame Peter

Couple ya Isheja Sandrine n'umugabo we Kagame Peter nayo iza mu zikunzwe cyane mu myidagaduro y'u Rwanda ndetse ikunze no kugaragarizanya urukundo cyane mu mitoma ihambaye.

Umunsi umwe Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro kuri Kiss FM, yerekanye y'ibyo umugobo we ,Kagame Peter , yamukoreye ubwo yamusanganga muri Studio ya Radio 102.3 Kiss FM byerekana ko bari romantic koko .

Umugabo wa Isheja yigeze kumutungurira muri studio, amuzanira indabo ahamya urwo amukunda ku mugaragaro

Abainyujije kuri konti ye ya Instagram ,Sandrine yashyize hanze amashusho ubwo umugabo we yamusangaga muri studio za 102.3 Kiss FM amutunguye maze amusanganiza indabo n'akabaruwa kanditseho ubutumwa buriho utugambo twiza.

Nyuma yo gushira aya mashusho hanze, Sandrine yayaherekesheje ubutumwa bugira buti 'Thank you Love for the Surprise'.

Isheja na Kagame bambikanye impeta y'urukundo ku wa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana imbere y'amategeko ku wa 15 Nyakanga 2016 ndetse bamaze no kubyarana abana 2 b'abahungu.

4. Bahavu Janet na Ndayirukiye Fleury

Couple y'Umukinnyi wa Filime akaba n'umunyamideli, Usanase Bahavu Jeannette n'umugabo we Ndayirukiye Fleury ni imwe mu zikunzwe cyane ndetse zikunze kurangwa n'udushya mu rukundo rwabo.

Bahavu arebana akana ko mu jisho n'umugabo we Fleury

Bahavu akunze kwerekana urwakunda umugabo we yifashishije urukuta rwe rwa Instagram , ndetse na Shane bahuriyeho ya YouTube.

Ku isabukuru ya Bahavu,babinyujije kuri konti yabo ya YouTube, beretse abafana babo uko bizihije . Mu mashusho azira imbereka. Fleury na Bahavu hamwe n'imfura yabo bari bishimye cyane maze Bahavu yibutsa urukundo ruzira imberaka akunda umugabo we.

Aho yagize ati' Mutima wanjye ndakwizeza ,nzahora nkukunda ,nzahora nibuka mbere y'itariki nk'iyi ko wankunze ukampitamo ,nzahora mbikubahira ,nkukunde nkukundire umuryango nabo tuzabyarana , nzahora mpangayikira ko urugo rwacu rwaguma ku murongo haba dutunze cyagwa tudatunze'.

Aba bombi bafitanye umwana w'umukobwa witwa Amora.

5. Ally Soudy n'umukunzi we

Couple ya Uwizeye Ally[Soudy] wamenyekanye mu Rwanda agikora itangazamakuru no kuyobora ibirori n'umukunzi we Ally Umwiza Carine, bashakanye bamaze imyaka 9 mu munyenaga w'urukundo,ni imwe mu zifatwa nk'iziri Romantic kurusha izindi mu Rwanda.

Ally Soudy na Umwiza Carine bamaze hafi imyaka irenga 11 bakoze ubukwe ariko mbere y'uko barushinga bari bamaranye imaka 9 mu rukundo, ibi bisobanuye ko bamaranye imyaka isaga 20 mu munyenga w'urukundo ariko uyu mugabo ntasiba kugaragaza urwo amukunda mu mitoma isize umunyu, nk'ejo bundi ku munsi bizihizaga isabukuru y'imyaka 11 bamaze barushinze.

All Soudy n'umugore we Carine nabo ni bamwe muri couples z'icyitegererezo

Uyu ni umunsi hashize imyaka 11 y'urushako ariko umugore wanjye (Carine), nagukunze mu myaka 20 ishize kandi nzakomeza kugukunda n'indi myaka myinshi iri imbere ,Rukundo rwanjye, Ally Carine Umwiza'.

Arongera agira ati " Ubuzima ni bwiza , Ndagukunda mukunzi''

Aba bombi barushinze mu 2012 nyuma y'imyaka 9 bakundana.

Ally Carine Umwiza na Ally Soudy bamaze kwibaruka abana 3 mu myaka 11 bamaranye .Aba bana babo ni Ally Waris Umwiza,Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amarika ndetse na Ally Soudy Jr baheruka kwibaruka .Ally Soudy n'umugore we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho  bimukiye mu mwaka 2012.

Izi nizo Couples cyangwa se ingo z'ibyamamare 5 mu Rwanda bikunze kugaragaza urwo bakundana bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Aba kandi nibo bagaragaje urukundo rugiye kure kuva barambagizanya na nyuma yo kurushinga. Ntabwo aribo Couples zonyine zizwi mu myidagaduro Nyarwanda ahubwo ni uko aba aribo barushinze. Hari n'izindi Couples zizwi gusa zo ntabwo zirarushinga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132734/couple-5-zibyamamare-nyarwanda-zihora-mu-mitoma-amafoto-132734.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)