"Cyane ko bo bazanakina imikino Nyafurika" Gatera Moussa utoza Gorilla Fc yagiriye inama Yamen Zelfani wa Rayon Sports nyuma yuko amakipe yabo anganyije mu mukino wa gishuti - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko ikipe ya Gorilla FC itozwa na Gatera Moussa, inganyije na Rayon Sports mu mukino wa gishuti, Gatera Moussa yagiriye inama umutoza Yamen Zelfani utoza Rayon Sports utegerejweho gukina imikino Nyafurika.

Gatera Moussa yavuze ko Yamen Zelfani akwiye kwita ukuntu ahagarika abakinnyi be mu kibuga doreko abenshi ari bashya kandi bakaba bafite imbaraga.

Yagize ati 'Mu buryo bw'amayeri yo gukina [tactical] baracyafite ikibazo, kuko mu bijyanye n'imbaraga ntabwo ari babi. Iyo abantu badahagaze neza bakora amakosa ubundi ukabitsinda. Navuga ko umutoza akwiye gufasha abakinnyi mu buryo bwo guhagarara mu kibuga. Cyane ko bo bazanakina imikino Nyafurika. Yibande kuri ibyo wenda hari icyo byamufasha.'



Source : https://yegob.rw/cyane-ko-bo-bazanakina-imikino-nyafurika-gatera-moussa-utoza-gorilla-fc-yagiriye-inama-yamen-zelfani-wa-rayon-sports-nyuma-yuko-amakipe-yabo-anganyije-mu-mukino-wa-gishuti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)