Davido, Tiwa Savage na Bruce Melodie baritegu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
5 minute read
0

BK Arena iraba irimo kandi Tiwa Savage winjiza miliyali imwe y'amafaranga y'u Rwanda buri mwaka ndetse na Masai Ujiri ufatwa nk'umwe mu bakinnyi ba Baskteball bakize ku isi. Bruce Melodie araba yaparitse muri parikingi z'iyi nyubako imodoka ye ihagaze Miliyoni 200 Frw. Mu yandi magambo ni igitaramo cy'amateka muri uyu mwaka!.

U Rwanda muri aka karere ni rwo ruri ku ibere mu bikorwa by'imikino n'imyidagadaro. Uti 'ese kubera iki?' Mu Burundi nta gikorwa kidasanzwe kiri kuvugwa, muri Uganda nta makuru ashyushye ahaturuka. Muri Kenya harakonje, muri Tanzania usanzwe ahashyushya ni Diamond Platnumz kandi nawe yavuye muri BK Arena acyuye ifoto y'urwibutso ari kumwe na Perezida Kagame. 

Rero urebye kuva ku itariki 13 Kanama kugeza uyu munsi 19 Kanama 2023 mu nyubako y'imikino yiswe BK Arena ariko yabanje kwitwa Kigali Arena, iriya banki itarayikodesha, ni ho hateraniye urubyiruko rw'Afurika. Nawe reba niba buri gihugu muri 16 byo muri Afurika gihagarariwe, urumva ko baganira n'abo basize iwabo bakabasangiza uko byifashe mu rw'imisozi igihumbi.

Bamwe babashije gukoza ibiganza kuri Perezida Kagame igihe yabasuhuzaga. Abandi babashije guhura na Davido, Diamond Platnumz, Masamba Intore, Sherrie Silver, Tiwa Savage nawe yageze muri Arena ari kumva uko ibyuma bisohora amajwi neza, Tyla nawe umeze neza muri Amapiano y'iwabo arahari. 

Masai Ujiri baraganiriye bamwe bafata amafoto y'urwibutso. Usibye n'ibyo unarebye ubu muri Afurika hose, u Rwanda nirwo ruri kuvugwa mu myidagaduro ndetse ruri kugendwa cyane.

Nijoro nari i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege. Imijyi ya Abuja, Lagos yo muri Nigeria yari yiyiziye i Kigali. Uti 'ese gute?' Hari indege ebyiri imwe iva i Abuja indi iva i Lagos. Muri izi ndege zose zari zuzuye abanya-Nigeria baje kurya ubuzima mu gihugu bafata nk'iwabo bitewe nuko bisanga. Namaze amasaha abiri mpagaze mbona Nigeria iri mu Rwanda. 

Ariko nibyo hari abaje kureba Davido, Tiwa Savage, Masai Ujiri, Tyla, Bruce Melodie, n'abandi baje kwirira isi no gushaka aho bashora imari. Ibuka neza ko Abuja ari wo mujyi utuwemo n'abaherwe muri kiriya gihugu na Afurika muri rusange. 

Ni umujyi ugoye kuwubamo ku bantu bakennye kuko uri imbere ya Johanesburg na Nairobi mu kugira ibiciro bihanitse.  Abuja niwo mujyi umuherwe wa mbere muri Afurika, Dangote afitemo inyubako 'Mansion' ya miliyali zirenga 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

Tugarutse gato kuri BK Arena n'uburyo iza kuba ihenze uyu mugoroba ndetse ikaza kuba ariyo nzu icungiwe umutekano cyane bitewe n'impamvu tugiye kugarukaho. Icya mbere haraba hari Masai Ujiri, inshuti y'akadasohoka ya Perezida Kagame. Haraba kandi hari umuryango wa Perezida Kagame nawe ubwe araza gusoza iri serukiramuco dore ko ariwe waritangije. 

Hari Davido utunze miliyali zirenga 29 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni umuhanzi wa gatanu mu bakize muri Afurika nyuma ya Youssou N'dour utunze miliyali zirenga 145 mu mafaranga y'u Rwanda. Ni uwo muri Senegal ariko yigeze kuza kwita izina ingagi zo mu Birunga.

Hakurikiraho Akon utunze miliyali 80 z'amafaranga y'u Rwanda. Aba muri Amerika ariko ni uwo muri Senegal. Yagiye aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye haba muri Youth Connect aho yanatanze ibiganiro. Uyu muhanzi afite imishinga itanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba iri no mu Rwanda n'ahandi muri Afurika. 

Ateganya kubaka umujyi iwabo uzamwitirirwa. Undi wa gatatu ni Black Coffe wo muri South Africa utunze miliyali zirenga 60 z'amafaranga y'u Rwanda. Uwa kane ni Wizkid wibitseho miliyali 30 z'amafaranga y'u Rwanda na Davido ubarirwa arenga miliyali 29 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iyi nyubako ubwo yatahwaga yabarirwaga ko yagiyeho arenga miliyali zirenga 100 mu manyarwanda. Hari ku itariki 08 Kanama mu 2019 nibwo yatashwe nyuma y'amezi 8 yubakwa amanywa n'ijoro ku gitekerezo cya Masai Ujiri nkuko kiriya gihe Perezida Kagame yabivuze. 

Iyi nyubako iraza kuba irimo Tiwa Savage utunze arenga miliyali 10 z'amafaranga y'u Rwanda. Ndetse haraba hari Masai Ujiri wibitseho arenga miliyali 5 z'amafaranga y'u Rwanda. Bruce Melodie, ntabwo hazwi neza umutungo we ariko ntiyajya munsi ya Miliyari imwe Frw, wibuke ko agendera mu modoka ya miliyoni 200 Frw.

Hatagize igihinduka Perezida Kagame na Masai Ujiri bashobora kwitabira iki gitaramo nk'uko n'ubundi bari kumwe mu gufungura iserukiramuco ryizihiza imyaka 20 ribayeho. Ibyamamare biri buririmbe muri iki gitaramo bitunze akayabo, aho yose hamwe arenga Miliyari 40 Frw. 

Wibuke BK Arena ubwayo ihagaze Miliyari 100 Frw, yose hamwe ni Miliyari 140 Frw. Kandi ubwo twavuze abahanzi gusa, ntabwo twavuze abandi banyacyubahiro yaba abayobozi n'abaherwe bari bube bitabiriye iki gitaramo cy'imbonekarimwe.

Ngiyi impamvu yo kuba umutekano uri bube uteye ubwoba wakajijwe, imwe mu mihanda yafunzwe, abaguze itike batari bwubahirize amasaha baraza gukurikira iki gitaramo mu nkuru za inyaRwanda dore ko yamaze kuhagera iri gukurikira buri kintu cyose kiri kuhabera. 

Bruce Melodie ugenda muri Brabus akaba afite inzu igeretse i Kanombe nawe ari mu bahanzi batunze amafaranga menshi ba hano mu Rwanda. Nubwo bigoye kumenya ingano y'ayo atunze ariko ntabwo yabarirwa munsi ya Miliyoni y'idolali nk'uko twabikomojeho haruguru. Impamvu nta yindi. 

Ni we muhanzi usigaye uhenze kumutumira imbere mu gihugu, afite ibigo yamamariza byishyura neza. Imiziki ye iramwinjiriza. Ibitaramo akora biba bihenze kandi agenda mu modoka ihenze kuko hari bagenzi be bagenda mu zisanzwe bivuze ko yabasizeho intera. Davido ari mu bahanzi bacungirwa umutekano ku buryo bukabije hano muri Afurika. 

Ariko ni byo! Uwasimbuka akamwambura umukufi yambaye uhagaze Miliyoni 600 mu mafaranga y'u Rwanda yahita anyarukira i Nyarutarama akagura inzu igeretse. Yabishatse yaguramo kwasiteri 10. Yakwinyabya mu Gatsata akagura ibipangu bitabarika, ubundi agashyira akaguru ku kandi kuko ubukode bw'izo nzu bwamusazisha neza atiriwe yongera gukora. 

Iyi nyubako iraba irimo Perezida Kagame uri mu baperezida bacungirwa umutekano ku buryo budasanzwe hano muri Afurika kandi akaba umwe mu ba Perezida bakunzwe cyane ku isi kubera ibikorwa akora n'uburyo yazahuye igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Uzabona ko Perezida Kagame akunzwe nubona abantu bakize, abahanzi bakomeye bafite amafaranga ndetse n'abaperezida bagenzi be baba bifuza kumugeraho ngo baganire abandi batahane agafoto.

BK Arena ni inzu nini muri Afurika y'Iburasirazuba. Ijyamo abantu 10,000 bicaye neza ikaba yarubatswe mu mezi umunani. Inzu yari nini ni iyo muri Kenya, i Nairobi ijyamo abantu 5,000. Nubwo ari nini ariko yagenewe imikino n'ibindi bikorwa kubera ko itubakiwe ibitaramo. Nukuvuga ko abahanzi bayikoreramo ibitaramo bayikodesheje kandi ntihabera igitaramo ngo buke bitewe nuko nta sound proof irimo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133363/davido-tiwa-savage-na-bruce-melodie-bariteguye-impamvu-bk-arena-icungiwe-umutekano-mu-bury-133363.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 14, January 2025