Indege zavuye Lagos na Abuja zaje zuzuye abanya-Nigeria baje kureba umwana wabo kuko iwabo kumubona biragoye. Usibye ko banafite amafaranga yo kujya kumureba aho yaba ari hose. Muri BK Arena abahari mbarwa ni abanya-Kigali. Abenshi ni abanyamahanga. Uzengurutse mu bafana uhita ubyibwira.Â
Aba bose baje mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants Of Africa umuryango watangijwe na Masai Ujiri. Barizihiza imyaka 20 bamaze bazana impinduka mu rubyiruko rw'Afurika. Abarenga 250 bamaze icyumweru bakurikirana ibikorwa bitandukanye birimo n'imikino y'amaboko.
Hagurishijwe amatike macye ariko ubundi igitekerezo bwa mbere cyari ukureka abantu bakazinjirira Ubuntu. Ntabwo byari gukunda kuko BK Arena yari guhura n'akavuyo katigeze kabaho mu mateka y'ibitaramo mu Rwanda.Â
Uti kubera iki? Niba umuntu ukunda Bruce Melodie, Davido, Tiwa Savage na Tyla yabuze itike yo kuza kubareba imbonankubone byari kugenda gute iyo biza kuba Ubuntu? Igisubizo nawe uragifite.
BK Arena, imyanya yo hasi ya make (20,000 frws) iruzuye
Hari ababuze amahirwe yo kuza kureba Davido kubera hagurishijwe amatike make. Itegereze neza urasanga iyi myanya irimo ubusa nyamara iyo hagurishwa amatike hari kuzura
Davido yamaze iminota 50 ava ku rubyiniro asiga abafana bifashe mapfubyi
Davido ari mu bahanzi bahenze cyane ku gutumirwa kandi ni byo nonese ko ahenze cyane kandi we akaba afite ubushobozi bwo kwitegurira igitaramo amatike y'abantu ibihumbi 50 agashira mbere y'umunsi nyirizina.Â
Yigeze gukora igitaramo muri 02 Arena amatike arashira noneho abagikurikiye bakoresheje murandasi (Live streams) bageze ku bihumbi 700. Murumva ko amaze kwigwizaho igikundiro gituma kumufatisha ngo umuhe akazi bisaba kuba ufite ikofi ndetse ukanamuteguza kare.
Kiriya gitaramo yakoreye muri 02 Arena mu 2022 cyatambukijwe kuri UDUX, (Urubuga rucuruza imiziki kuri murandasi) noneho abantu barebye igitaramo cye basaga 718,368), baruta abarebye icya Wizkid cyo muri 2021 muri iriya nyubako kuko abakirebye ni 250,000.Â
Nyamara kuri Wizkid kureba igitaramo kuri iriya UDUX byari Ubuntu. Mu gihe kuri Davido byasabaga kwishyura nibura 1,400 mu mafaranga y'u Rwanda. Murumva ko uyu mugabo kuba yataramira ibihumbi bitagera ku 10,000 bari muri BK Arena bagataha bikomba intoki ntabwo ari inkuru twakabaye tumaraho isaha tuburanaho.
Davido yambaye umukufi uguze miliyoni 600 Frws. Masai Ujiri yamuhaye umupira wanditseho izina rye, uriho nimero 20 ivuga imyaka Giants Of Africa imaze
Davido yuriye urubyiniro abisikana na Bruce Melodie wari umaze guhabwa umupira uriho amazina ye. Davido yamaze iminota 50 ku rubyiniro. Byabanje kumugora gushyushya abafana ariko ageze ku ndirimbo zirimo 'Unavailable' yafatanyije na Musa Keys iri kubica bigacika ahantu hose bacurangira imiziki. Davido kandi asoje kuririmba, Masai Ujiri yamusanze barawuceka mu minota mike. Hanyuma amubwira ko'Afurika iragukunda, uri icyamamare kandi isi yose irakubaha'.
Davido ni we muhanzi wari wahagurukije ibihumbi by'abamukunda
Yahise amuha umupira wanditseho izina rye noneho bararamukanya ava ku rubyiniro. Masai yafashe indangururamajwi ngo agire icyo avuga, urubyiruko rumwima amatwi bamusaba kugarura Davido. Byari ibyifuzo bidashoboka kuko barimo basigana n'amasaha kandi hari Tiwa Savage wari utararirimba.
Indirimbo za Davido abafana be bo mu Rwanda bazizi ijambo ku rindi
Ngayo nguko Davido yagiye asigira irungu urubyiruko rwakuze umubona mu mashusho, abandi bafashe indege baza kumureba ariko ntibashize ipfa. Nibura bari kumuha amasaha nk'abiri nibwo urubyiruko rwari gutaha rushize ifemba.Â
Kubera ko nubundi abenshi baje kureba Davido ntabwo bari bakiri mu mwuka umwe igihe Tiwa yari ku rubyiniro ndetse hari abasohotse bagendera rimwe na Davido.Â
Buri wese aba afite uwo yaje kureba kandi nta mpamvu yo kumuha ibyishimo bicagase kuko benshi bari muri BK Arena ntabwo bazongera guca iryera Davido. Bazajya bamusoma mu nkuru abandi bamurebe mu mashusho y'indirimbo.
Tiwa Savage yabwiye u Rwanda ko arukunda kandi ko ari ubwa mbere aje muri iki gihugu. Ati: 'Abakobwa bari hano ndabakunda kandi nkunda u Rwanda'.
Tiwa Savage yakomeje gususurutsa abafana ariko urubyiniro rwamubanye ikibuga. Kunyeganyega ntibyari bimworoheye. Umwanya munini yawumara avugisha abacuranzi agafata umwanya wo kwegera abafana ari nako arwana no kuzamura ijipo ngufi yambaye.
Tiwa Savage yari ari kumwe n'umusore wari uri kunyazamo akamufasha, abafana basa n'abamugoye kubasusurutsa. Tiwa Savage nawe, yahawe na Masai Ujiri umupira nk'uko yagiye yabigenjereza abandi baririmbye.
Ni ku nshuro ya 3 Davido ataramiye mu Rwanda, ubwa mbere hari mu mwaka wa 2014
Bruce Melodie yasangiye urubyiniro na Davido uri mu bahanzi bubashywe cyane muri Afrika
AMAFOTO: INYARWANDA & TNT