Disi ntabwo byari byoroshye! Umuraperikazi Oda Paccy mu magambo afite byinshi asobanuye ku buzima bwe yatangaje urugendo yanyuzemo rumeze nk'intambara igoye gutsinda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Disi ntabwo byari byoroshye! Umuraperikazi Oda Paccy mu magambo afite byinshi asobanuye ku buzima bwe yatangaje urugendo yanyuzemo rumeze nk'intambara igoye gutsinda.

Umuraperikazi Oda Paccy wakanyujijeho mu myaka yaha mbere nyuma akaza gukonja bitewe n'uko yari ahugiye mu masomo ndetse akaba anaherutse gutangaza ko agiye kugaruka mu muziki vuba cyane yongeye atangaza amagambo ahumuriza abakunzi be bamaze igihe batumva ibihangano bye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati :'Nari nikumbuye, Hari hashize igihe kinini ni urugendo rwari rumeze nk'intambara igoye gutsinda! ariko ndi hano kandi ni iby'agaciro! ngarutse murugo kuko mbikwiye'.

Ubu butumwa Oda Paccy yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buragaraza ko uyu muraperikazi yiteguye kongera gususurutsa abakunzi be.



Source : https://yegob.rw/disi-ntabwo-byari-byoroshye-umuraperikazi-oda-paccy-mu-magambo-afite-byinshi-asobanuye-ku-buzima-bwe-yatangaje-urugendo-yanyuzemo-rumeze-nkintambara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)