Djabel yatemye ishami ry'igiti yicayeho, biratiza umurundi gatanya ye na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi baribaza ikigiye gukurikiraho kuri Manishimwe Djabel, nyuma y'amagambo benshi bafashe nk'akomeye yatangaje kuri APR FC agifitiye amasezerano y'imyaka 2.

Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports asinya amasezerano y'imyaka 2, irangiye yongereye andi y'imyaka 3 akaba yari amaze gukinamo umwaka umwe.

Nyuma y'umusaruro utari mwiza yagize umwaka ishize w'imikino wa 2022-23, Manishimwe Djabel na APR FC byari bigoranye ko bagumana 2023-24.

Ni umusore ubu umeze nk'aho ari mugihirahiro kubera atazi ikipe azakinira cyane ko na we atifuza kuguma muri APR FC, ni nyuma y'uko yari yerekeje muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Shabab ariko ikamusaba gushaka aho akina amezi 6 kuko basanze umwaka ushize yarakinnye imikino mike.

Bivugwa ko ubwo yari agarutse habayemo ikibazo mu itizwa rye aho iyi kipe yashatse ko agaruka ariko we akanga agashaka kugenda, yasabye kujya muri Kiyovu Sports ariko ntibyakunda ngo aho bamwe mu bayobozi batamwifuzaga (Mvukiyehe Juvenal), hahise hazamo n'ibyo kujya muri Mukura VS ariko we akabitera utwatsi.

Manishimwe Djabel yatemye ishami ry'igiti yicayeho
Ntibikunze kubaho ko umuntu ashobora gusa n'ubusebya kumugaragaro umukoresha we, n'abagiye babigeraza byagiye bibagiraho ingaruka.

Urugero rwa hafi benshi bibuka ibyo Cristiano Ronaldo yatangaje kuri Manchester United mu mpera za 2022 byatumye iyi kipe isesa amasezerano na we, byatumye benshi bamwanga banamutwaraho umwikomo.

Ibi nibyo Djabel yakoze kuko na we yatangaje amagambo atakiriwe neza ndetse benshi bakaba bibaza ikigiye kugurikiraho hagati ye na APR FC yari agifitiye amasezerano cyane ko ari ikipe itajya yihanganira ibisa n'ikinyambupfura gike.

Mu kiganiro ejo yahaye Radio10, Djabel yanenze abakinnyi iyi kipe yaguze b'abanyamahanga aho yavuze ko nta tandukaniro ririmo n'abanyarwanda yari ifite.

Ati 'Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n'iy'ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.'

'Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by'ukuri ntibyoroshye.'

Ibi kandi byiyongereye ku kuba yaranavuze ko Rayon Sports bahanganye ari yo kipe ikomeye kurusha APR FC.

Ibi benshi babifashe nko gutesha agaciro APR FC agifitiye amasezerano, kujya mu ruhame akanenga abakinnyi bayo.

Ikindi kitishimiwe ni uburyo yavugiye kuri radio ibyo iyi kipe yamutanzeho, aho yavuze ko bwa mbere asinya yamuhaye miliyoni 62 noneho mu kongera amasezerano agahabwa miliyoni 45.

Amakuru aturuka hafi y'uyu musore ngo yabitewe no kuba iyi kipe yaramugoye, aho yabonye ikipe yo hanze y'u Rwanda bakanga ko agenda ahubwo bamusaba kubanza kwishyura miliyoni 35 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo ahabwe urupapuro rumurekura.

Ikindi ngo yanasabye ko bamutiza muri iyi kipe ariko APR FC iranga ivuga ko igomba kumutiza mu Rwanda, ibintu byamubabaje cyane.

Bivugwa ko uyu mukinnyi kandi ngo yanababajwe n'uko amakuru y'uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports harimo abatamushaka yagiye hanze atanzwe n'umwe mu bayobozi bwa APR FC.

APR FC yaguze abakinnyi 8 bashya bose b'abanyamahanga barimo umunyezamu Pavelh Ndzila (Congo Brazaville), Bienvenue Charles Salomon Banga Bindjeme (Cameroun), Taddeo Lwanga (Uganda) Nshimirimana Ismail Pitchou (Burundi), Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman (Sudani), Asongue Apam (Cameroun), Ndikumana Danny (Burundi) na Victor Mbaoma (Nigeria).

Manishimwe yatemye ishami ry'igiti yicayeho
Djabel yanenze abanyamahanga ba APR FC yaguze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djabel-yatemye-ishami-ry-igiti-yicayeho-biratiza-umurundi-gatanya-ye-na-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)