Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Uwizeye Djafar agiye kurega ikipe ya Gorilla FC kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko.
Uyu mukinnyi yasinyiye Gorilla FC mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Espoir FC, yaje guhura n'imvune yatumye atagaragara mu mikino myinshi ya shampiyona ya 2022-23.
Djafar wiriye akimara akivuza kubera ko iyi kipe yanze kumuvuza, yatunguwe no kubona umwaka w'imikino urangiye yirukanwa.
Djafar yabwiye ISIMBI ati "njye perezida Hadji yarambwiye ngo agiye kugabanya abakinnyi, bahita bampa urupapuro rundekura 'release letter', ndamubwira nti ugomba gukora ibyo amategeko ateganya."
Yamubwiye ko agomba kumwishyura amezi 3 y'imperekeza birangira undi yanze amubwira ko agomba kumwishyura amezi 12 yari asigaje y'amasezerano.
Nyuma yo kubona ko ntacyo ubuyobozi bw'iyi kipe bukora ngo bumwishyure, Uwizeye Djafar yamaze gufata umwanzuro wo kurega iyi kipe ndetse akaba yanamaze kubona umunyamategeko.
Muri ayo mezi 12, Uwizeye Djafar wakiniye amakipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Amagaju FC yishyuza akabakaba miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djafar-agiye-kurega-gorilla-fc-muri-fifa