Ese burya nawe ujya wishima! Intare y'ingore nyuma y'umutima mubi agaragariza muri filime ubu nawe ari mu byishimo bikomeye cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyikazi wa firime z'uruhererekane Uwamahoro Antoinette bakunda kwita intare y'ingore, ukina filimi Nyarwanda, avuga ko yashimishijwe nuko yageze ku nzozi zo guhura n'umunya Nigeria wamamaye mu gukina amafilimi. Izina yahawe intare y'ingore avuga ko rimutuma abantu bamutinya.

Uwamahoro Antoinette wamenyekanye mu mafilimi nk'iyitwa intare y'ingore ndetse na Seburikoko yakinnyemo yitwa Siperansiya akaba yari umugore wa Seburikoko.

Mu kiganiro yagiranye na Akeza.net mu gihugu cy'u Burundi, yemeje ko nta kandi kazi kamutunze uretse gukina filime.

Yavuze kandi ko yishimira kuba yarageze ku nzozi yahoraga arota zo kubona n'umukinnyi wa filime witwa Patience Ozokwor wamubereye icyitegererezo bituma nawe aharanira gukina ku rwego avuga ko rushimishije.



Source : https://yegob.rw/ese-burya-nawe-ujya-wishima-intare-yingore-nyuma-yumutima-mubi-agaragariza-muri-filime-ubu-nawe-ari-mu-byishimo-bikomeye-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)