Ese ni Rayon Sports ifatwa nk'ikipe ikomeye muri CAF cyangwa ni APR FC yamanuriwe urwego kugera aho ishyirwa mu makipe yoroshye? Hari inkuru nziza yasohotse mu ijoro abantu basinziriye gusa yasize ibibazo mu mitwe y'abafana bibazo uwo izabera nziza hagati ya Rayon Sports na Apr Fc.
Inama 'Abaminisitiri yemeje Amasezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na African Super League Ltd.
Iyi Super League y'Afurika izajya yitabirwa n'amakipe 24 akomeye cyane ku mugabane wose w'Afurika.
Nyuma y'ayo masezerano, hari kwibazwa niba hari ikipe y'u Rwanda ishobora kuzajya muri ayo makipe 24.
Gusa kuko hari amasezerano y'ubufatanye hari ikipe yo mu Rwanda ishobora kuzashyirwa muri ayo makipe 24. Ikiri kwibazwa ni iki, ese ni Rayon Sports ni Apr Fc cyangwa ni As Kigali?