FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk'umutoza w'Amavubi w'agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Umufaransa wari usanzwe ashinzwe iterambere rya Siporo, Gerard Buschier ariwe ugiye gutoza ikipe y'igihugu Amavubi by'agateganyo.

Ibyo gutoza ikipe y'igihugu nkuru kuri Gerars bibaye nyuma yaho uwari umutoza mukuru Carlos Alos Ferrer asezeye kuri uyu mwanya mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kanama.

Carlos yasezeye kuri uyu mwanya ndetse n'uwari umwungirije Magricinta bose bari bahawe akazi mu ntangiro za 2022.

Aba batoza bombi basezeye kuri uyu mwanya mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi iri mu marushanwa yo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023.

U Rwanda rukaba rwari rusigaje umukino umwe ruzakinamo na Senegal muri Nzeri 2023, ni umukino wamaze kwemezwa ko uzabera kuri Sitade y'akarere ka Huye mu ntara y'amajyepfo.

Uyu mukino ukaba uzakinwa ku itariki ya 9 Nzeri 2023, akaba ari nawo uzasoza iyo mu itsinda L, kugeza ubu nta mahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2023 kuko u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda.

Nyuma yaho Gerard atangajwe ko azatoza iyi kipe by'agateganyo, FERWAFA yahise itangaza Â ko azaba yungirijwe na Mulisa Jimmy ndetse na Seninga Innocent.

Seninga yinjiye mu bazatoza iyi kipe nyuma yaho aheruka gutandukana n'ikipe ya Sunrise FC yo mu burasirazuba ubwo umwaka w'imikino wa 2023-2024 wari ugiye gutangira mu Rwanda.

 

The post FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk'umutoza w'Amavubi w'agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yatangaje-gerard-buschier-nkumutoza-wamavubi-wagateganyo-akazafatanya-na-mulisa-jimmy-na-seninga-innocent/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yatangaje-gerard-buschier-nkumutoza-wamavubi-wagateganyo-akazafatanya-na-mulisa-jimmy-na-seninga-innocent

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)