Gahoro gahoro nirwo rugendo; Kalisa Adolphe Camarade wabaye umunyamabanga mukuru wa APR FC yahawe kuyobora umwanya ukomeye cyane muri FERWAFA - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalisa Adolphe Camarade ni we wagizwe umunyamabanga mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho yasimbuye Jules Karangwa wari uw'agateganyo.

Tariki ya 20 Mata 20 nibwo uwari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yeguye ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite aho yeguriye rimwe na benshi mu bari bagize Komite Nyobozi ya Nizeyimana Olivier Mugabo wari perezida wa FERWAFA weguye mbere yabo.

Kuri iyo tariki nibwo FERWAFA yahise yemeza Jules Karangwa usanzwe ari umujyanama mu by'amategeko muri FERWAFA ndetse n'umuvugizi wungirije w'iri Shyirahamwe nk'umunyamabanga mukuru w'agateganyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023, FERWAFA yatangaje ko nyuma y'inama ya Komite Nyobozi y'iri shyirahamwe yabaye, Kalisa Adolphe Camarade yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

Kalisa Adolphe si ubwa mbere agiye gukora izi nshingano nubwo atazikoze muri FERWAFA, yazikoze muri APR FC aho yabaye umunyamabanga mukuru w'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu imyaka myinshi mbere y'uko muri 2019 asimbuzwa Afande Sekaramba Sylvestre.



Source : https://yegob.rw/gahoro-gahoro-nirwo-rugendo-kalisa-adolphe-camarade-wabaye-umunyamabanga-mukuru-wa-apr-fc-yahawe-umwanya-ukomeye-cyane-muri-ferwafa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)