Nyuma yo guhura na Juno Kizigenza , Joiyeuse Amarembo yo kwinjira muri Cinema nyarwanda ahise afunguka.
Aha ni nyuma y'ikiganiro yakoranye n'umunyamakuru wacu Irene Murindahabi cyatumye abengukwa n'umukinnyi akanaba kabuhariwe mu kuzamura impano muri Cinema Nyarwanda uzwi nka Killaman
Mubo yazamuye twavuga nka Nsabi uri Kubica bigacika Mitsutsu n'abandi.
Killaman abinyujije ku Rukuta rwe rwa Instagram yasabye M Irene kumuhuza na Joiyeuse vuba na Bwangu yagize Ati 'Ejo Uzamunzanire ' .
Uyu mukobwa wirwanyeho usanzwe ukora akazi ko mu Rugo ashobora kuba indi Mpano nshya igiye gukora itandukaniro muri Cinema Nyarwanda.