Geita Gold yabivuyemo, Kiyovu Sports yifata mapfubyi ni mu gihe Mukura VS izesurana na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mukura VS izahura na APR FC mu kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe aho kuba Geita Gold yo muri Tanzania nk'uko byari byateguwe.

Ni impanduka zabaye ku munota wa nyuma aho iyi kipe yo mu Magepfo y'u Rwanda yavuze ko Geita Gold itazaboneka bityo bazakina na APR FC.

Ni ibirori bizaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023 bibere kuri Stade Huye ari nayo izakira uyu mukino wa gicuti wa APR FC na Mukura VS.

Ntabwo iyi kipe yigeze ivuga impamvu nyamukuru yatumye Geita Gold itaza nk'uko bari bamaze babirarikira abakunzi babo.

Ibi bivuze ko Kiyovu Sports igiye gusigara yigunze kuko nayo ku wa Gatandatu yari ifite umukino wa gicuti na APR FC ariko wahise ukurwaho kuko APR FC izaba yagiye gufasha Mukura VS kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe.

Mukura izahura na APR FC mu kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/geita-gold-yabivuyemo-kiyovu-sports-yifata-mapfubyi-ni-mu-gihe-mukura-vs-izesurana-na-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 11, January 2025