Giants of Africa yabisikanye na Trace Awards!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu u  Rwanda nk'Igihugu ruri ku mwanya wa Gatatu mu kwakira neza inama Mpuzamahanga n'aho Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa kabiri.

Muri uyu mwaka ubura amezi ane ukagana ku musoza, u Rwanda rurangajwe imbere  na Perezida Kagame rumaze kwakira ibikorwa bikomeye ku Isi, ku buryo bitari korohera buri wese kubyiyumvisha mbere y'uko bitangazwa.

Noneho u Rwanda rwanagiranye amasezerano y'umupira w'amaguru yo mu Budage FC Bayern, yiyongera kuri Arsenal na PSG yo mu Bufaransa.

Aya masezerano azamara imyaka itanu kugeza mu 2028.

Yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 ku mukino wa mbere w'uyu mwaka w'imikino FC Bayern yari yakiriye ku kibuga cyayo Allianz Arena.

Ibi bikorwa byose bijyanye na gahunda Visit Rwanda. Mu 2021, RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu yari ishize iyi gahunda ya Visit Rwanda itangijwe, inyungu yo mu ishoramari yikubye inshuro zirenga ebyiri.

Muri Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye Inama yo ku rwego rw'Isi ya 73 ya FIFA yabereye muri BK Arena.

Nyuma, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko u Rwanda rwinjiye asaga Miliyari 10 Frw yavuye mu kwakira iyi nama.

Iyi nama yakurikiwe n'ibindi bikorwa bikomeye byabereye i Kigali kugeza kuri Giants of Africa, iserukiramuco rihuzwa no guteza imbere abafite impano mu mikino ya Basketball.

Ryabereye i Kigali kuva ku wa 13 Kanama 2023 risozwa ku wa 19 Kanama 2023 muri BK Arena.

Ryitabiriwe n'urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika, kandi riririmbamo abahanzi b'amazina akomeye muri Afurika nka Davido, Tiwa Savage, Diamond na Tyla wo muri Afurika y'Epfo.

Giants of Africa kandi yaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda, Massamba Intore, Bruce Melodie ndetse na Sherrie Silver wagaragaje imbyino zitandukanye.

Ntibyatangajwe mu buryo bweruye, ariko hari amakuru agaragaza ko abahanzi baririmbye muri iri serukiramuco bakuyemo inyugu ifatika y'aba abo mu Rwanda no mu mahanga.

Amakuru avuga  ko Tiwa Savage yishyuwe Miliyoni 150 Frw [Hari abandi bavuga ko yishyuwe Miliyoni 70], Davido yishyuwe Miliyoni 300 Frw [Hari abandi bavuga ko atishyuwe bitewe nuko asanzwe ari inshuti ya Masai Ujiri washinze Giants of Africa], Tyla yahawe Miliyoni 30 Frw, Bruce Melodie ahabwa Miliyoni 30 Frw n'aho Diamond ahabwa Miliyoni 10 Frw.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryari ribereye i Kigali. Kandi hari amakuru avuga ko n'umwaka utaha rizongera kuhabera.

Aba bahanzi bose uko baririmbiye muri BK Arena batashye birahira u Rwanda, bagaragaza ko banogewe n'ibihe bahagariye.

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko mu 2024 iri serukiramuco rizafasha umunyamuziki w'umuraperi Aubrey Drake Graham [Drake] gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere 'hatagize igihinduka'.

Iri serukiramuco ryasize amafaranga mu mifuko y'abahanzi bo mu Rwanda, abikorera, abafite za Hotel, abatembereza ba mukerarugendo n'abandi.

Byumwihariko, Bruce Melodie yakuyemo inyungu irimo gukorana indirimbo na Davido, umuhanzi wa Gatanu ukize ku Mugabane wa Afurika.

Umwe mu bareberera inyungu za Bruce Melodie aherutse kwemerera InyaRwanda ko iyi ndirimbo yakozwe 'ariko ishobora gutinda gusohoka bitewe n'izindi zigomba kubanza'.

Inyungu ku bahanzi b'i Kigali                

Umuhanzikazi Ariel Wazy uhatanye muri ibi bihembo ku nshuro ye ya mbere yavuze ko kujya muri Trace Awards, ari ibyishimo atabona uko asobanura, kuko ari mu bihembo bihatanyemo abanyabigwi mu muziki wa Afurika.

Ati "Ntabwo nabona amagambo yasobanura neza uko niyumva. Ariko ni ibyo kwishimira. Ndishimiye."

Ariel Wayz yumvikanishije ko guhatana muri ibi bihembo birenze inyungu z'amafaranga ashobora gukuramo, ahubwo 'ni amahirwe adasanzwe' ku muhanzikazi w'i Kigali.

Uyu mukobwa umaze imyaka itatu mu muziki yavuze ko yakuze yumva cyane indirimbo zo muri Afurika, bityo kwisanga mu bihembo birimo nka Tiwa Savage ni ibintu bidasanzwe. Ati "Mbivuze mu magambo make narishimye cyane."

Ariel yavuze ko yarebye igitaramo Tiwa Savage aherutse gukorera i Kigali, kandi afite byinshi yamwigiyeho.

Bwiza umaze imyaka ibiri mu muziki yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bafana be bamufashije kwisanga muri ibi bihembo bizatangirwa i Kigali, ku wa 21 Ukwakira 2023.

Uyu mukobwa wo muri Kikac yavuze ko ibiri kumubaho bishushanya ko ari kuba mu nzozi yahoze arota. Ati "Ndi kuba mu nzozi zanjye." Yavuze ko afite icyizere cy'uko umunsi umwe azaba umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Afurika

Kuri Bwiza guhatana muri Trace Awards, ni icyizere cy'uko ashobora no guhatana muri Afrimma Awards na BET Awards mu myaka iri imbere.

Muri ibi bihembo, abahanzi bo mu Rwanda bahawe icyiciro cy'abo; gihatanyemo Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Bwiza na Ariel Wazy.

Bwiza asobanura ko kuba ahatanye na bagenzi be bigaragaza imbaraga yashyize mu muziki, kuko mu Rwanda hari abandi bahanzi be bakabaye bahatanye muri ibi bihembo.

Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugirango berekane uburyo Afurika ifite ibikorwa byinshi byo kwishimira, ndetse no kugaragaza' ibikorwaremezo birimo nka BK Arena, Camp Kigali n'ahandi hashobora kwakira inama mpuzamahanga. Ati "Ni byiza gukorana namwe.'

Yavuze ko u Rwanda rufite umurongo mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo, kandi nka Trace Africa bamaze igihe kinini bateza imbere cyane umuziki.

Valerie yavuze ko kimwe mu byatumye abahanzi bo mu Rwanda bahabwa icyiciro cy'abo 'ni uko u Rwanda ari rwo rwakiriye'.

Yumvikanishije ko inyungu ya mbere abahanzi b'i Kigali bazakuramo muri ibi bihembo ari uko Trace Africa izabafasha kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga.

Ati "Twashakaga gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga. Twatekereje ko gushyiraho icyiciro cyihariye byaba ari byiza."

Yavuze ko bazanakora ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n'abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo. Ati "Ntabwo ari icyiciro gusa bashyizwemo, ahubwo bizarenga ibyo."

Valerie yavuze ko bafite icyizere cy'uko ibi bihembo bizongera gutangirwa mu Rwanda umwaka utaha.

Uyu mugore umaze imyaka 16 akorana n'iyi Televiziyo yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kandi yanyuzwe n'uburyo 'bwiza nakiriwemo'.

Yabwiye abahanzi bo mu Rwanda ko bari gukora neza, kandi ko amaze igihe yitegereza indirimbo z'abo ku buryo bigaragara ko ziri ku rwego mpuzamahanga.

Valerie yasabye aba bahanzi gukorana indirimbo n'abandi kuko ari byo bizafasha kwisanga ku mbuga zitandukanye za Trace Africa. Ati "Bakeneye gufata akazi kabo nk'umwuga w'ubushabitsi."


Trace Africa yatangije ku mugaragaro itangwa ry'ibihembo 'Trace Awards'

Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yabwiye itangazamakuru ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.

Yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.

Ati "Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y'ubukerarugendo ariko n'amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu."

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n'abandi.

Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n'intumbero y'Igihugu mu kwakira ibikorwa by'imyidagaduro, imurikagurisha n'ibindi.

Ati "Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka (ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk'Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by'imyidagaduro..."

Birashoboka ko umwaka utaha ibihembo nabwo bizatangirwa i Kigali. Kageruka avuga ko buri muhanzi, buri munyarwanda akwiye kubyaza amahirwe iki gikorwa cy'ibi bihembo.

Yasabye abanyarwanda gushyigikira abahanzi bahatanye muri ibi bihembo kugirango bazabashe kwitabira neza.

Dan uhagarariye Trace Africa mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko igihe kigeze kugirango abatuye umugabane wa Afurika bivuge inkuru z'abo, ari nayo mpamvu abahanzi bakwiye gushyigikirwa bagatezwa imbere, bakerekana impano z'abo.

Yavuze ko imyaka yabaye ari myinshi inkuru za Afurika zivugwa n'abandi. Avuga ko ari ibyo kwishimira kuba harabashije gushyirwaho urubuga nka Trace Awards 'rutuma impano zo muri Afurika zigaragara'. Ati 'Kuri twe ni amahirwe, kandi ni byiza kuba bigiye kubera mu Rwanda.

Ibi bihembo bizatangwa hizihizwa imyaka 20 yabyo. Bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri BK Arena, bikurikirwe n'iserukiramuco ry'umuziki rizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa mu rugendo rw'abo rw'umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye byo ku Isi.

Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icy'umuhanzikazi 'Best Female', icy'umuhanzi w'umugabo 'Best Male', icy'indirimbo y'umwaka 'Song of the Year', icya Dj w'umwaka 'Best DJ', icy'indirimbo ihuriweho 'Best Collaboration', icya album y'umwaka 'Album of the Year' n'izindi.

Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo 22 bizatangwa hashingiwe ku majwi y'abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.

Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo batoranyijwe nyuma y'ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba urugendo rwa buri muhanzi.

Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa ikipe ngari y'abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde rw'abakwiye guhatanira ibi bihembo.

Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango wo kubitanga.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Ariella Kageruka yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira itangwa rya Trace Awards ari amahirwe akomeye ku gihugu no ku bahanzi
 

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival muri Afurika y'Uburasirazuba, Valerie Gilles-Alexia yagaragaje inyungu abahanzi b'i Kigali bazakura muri Trace Awards


Umuyobozi wa Trace Africa muri Afurika y'Uburasirazuba, Danny Mucira yavuze ko bishimiye kuba ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali


Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'ubucuruzi muri Pernod Ricard, muri Afurika y'Uburasirazuba, Olayinka Elegbede


Ariel Wayz yagaragaje ko kwisanga muri Trace Awards ari inyungu ikomeye kuri we


Bwiza yavuze ko aho ageze bitanga icyizere cyo kwisanga muri Afrimma na BET Awards 

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGIZA TRACE AWARDS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133703/giants-of-africa-yabisikanye-na-trace-awards-abahanzi-bi-kigali-bazunguka-iki-133703.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)