Gicumbi: Umusore yishe umugabo n'umugore we icyarimwe ni uko maze ashinyagurira n'imirambo yabo kubera ibyo bamukoreye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gicumbi: Umusore yishe umugabo n'umugore we icyarimwe ni uko maze ashinyagurira n'imirambo yabo kubera ibyo bamukoreye.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwakiriye dosiye iregwamo umusore w'imyaka 24 y'amavuko, ukurikiranweho kwica abantu babiri, umugabo n'umugore we, abategeye mu nzira.

Abo baturage bari batuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Akagari ka Kigarama, Umudugudu wa Gikurazo.

Icyaha yagikoze tariki ya 26 Nyakanga 2023, ubwo yamenyaga ko umugore n'umugabo bari ahantu mu kabari akajya kubategera aho banyura batashye.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko iyo dosiye yakiriwe kuri uyu wa 2 Kanama.

Bivugwa ko hakoreshejwe ubuhiri mu gukubita ba nyakwigendera, bamara gupfa akabatema umubiri wose.

Ibyo ngo byaturutse ku makimbirane yari afitanye n'umugabo ngo kuko bari barigeze kurwana mu mukino wa Karate akamutsinda kuva ubwo akamurwara inzika.

Uyu musore yemera icyaha akavuga ko yabitewe n'umujinya yari amaranye igihe kirekire ariko Ubushinjacyaha buvuga bishobora kuba atari ukuri kuko yabicanye ubugome bukomeye kugeza ubwo anatemagura imibiri yabo bamaze gupfa.

Icyaha akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

 



Source : https://yegob.rw/gicumbi-umusore-yishe-umugabo-numugore-we-icyarimwe-ni-uko-maze-ashinyagurira-nimirambo-yabo-kubera-ibyo-bamukoreye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)