Gukorwa mu mufuka, umukino utarimo umunyu - A... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe hose ku Isi imikino ya gicuti amakipe ayikoresha mu kwitegura ndetse no kurushaho kwiyubaka harebwa ahari imbaraga nke  zikaba zakongerwa bigishoboka, cyangwa hakagirwa igihunduka bitewe n'ibyavuye muri iyo mikino. Muri Rayon Sports rero ndetse no mu Rwanda muri rusange, ntabwo ariko bimeze kuko abafana ba Rayon Sports barakaye cyane ndetse bavuga ko nta kipe bafite.

Mu ijoro ryatambutse, nibwo ikipe ya Rayon yakinnye umukino wa kabiri wa gicuti, aho yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC. Ubwo uyu mukino warangiraga abafana ba Rayon Sports basohotse muri sitade batareba inyuma, aho batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko ikipe bafite nibacunga nabi hari igihe itaza no mu makipe ane ya mbere.

Abafana ba Rayon Sports batangiye kwishyira ku gututu na shampiyona itaratangira 

Umwe mu bafana twaganiriye yavuze ko nyuma y'imikino ibiri babonye nta kipe bafite. Yatangiye agira ati" Mbere na mbere namwe abanyamakuru muri abana babi munica amakipe yacu nk'ubu hari abanyamakuru batubwiraga ibintu tugashamaduka ariko ibyo turi kubona mu kibuga birahabanye. Abo banyamakuru turabazi ariko barabeshya. Ubuyobizi bwacu nabwo ni ababeshyi. Ubuse uriya munyezamu Hategekimana agiye kwicaza bamukuye he? Bariya barutahizamu se bo bavuye hehe?"

Rayon Sports umukino yaraye ikipe ikinnye na Gorilla FC yamaze iminota 25 y'igice cya mbere itaratera ishoti mu izamu rya Gorilla FC. Ibi byabaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y'uko n'umukino wa mbere bahuyemo na Vital'O FC ariko byari byagenze.

Abafana kandi ntabwo bishimiye amafaranga ikipe iri kubishyuza ndetse bamwe bavugako kuri Rayon Day batazaza.

Bamwe banze gukomera ikipe amashyi basohoka batareba inyuma, ndetse bamwe bakavuga ko nibatagabanya amafaranga bari kwishyuza bitaza kugukanda 

Bamwe mu bafana bavuga ko Rayon Sports nk'ikipe yabo, uyu mwaka yaje ije kubacucura kanti ntacyo iri kubaha. Umufana aracyatuganirira. "Reka duhere mu Nzove ubwo imyitozo yatangira, icyo gihe twishyuye ibihumbi 2 ikipe itubwira ngo iratangira imyitozo ariko ntasanze nta mukinnyi mushya w'umunyamahanga wari uhari, ibyo byakomeje uko, kugera aho gusubira ku myitoza tubigabanyije, twongera gusubira Youssef yaje.

Ku mukino wa Vital'O FC, ikipe yatwishyuje ibihumbi 5000 ariko umukino batweretse Imana niyo iwuzi. Ku mukino wa Gorilla FC amafaranga batwishyuje n'ibyo duhawe ntabwo bingana ku munsi w'igikundiro nibatagabanya amafaranga bashyizeho abazitabira ni mbarwa kuko twamaze kubona ko nta kipe dufite."

Uwayezu Jean Fidele nawe yageze aho arumirwa nyuma yo kubona umupira Gorilla FC irimo gutera ikipe ye 

Nubwo umutoza wa Rayon Sports arimo gukora impinduka ashakisha nibura abakinnyi bahagaze neza, ntabwo abafana babikozwa kuko bo  birebera umusaruro gusa nuubwo atariko byakagenze mu mikino uhanziriza shampiyona.

Abafana ba Rayon Sports bavuga ko bakeneye ko ikipe igura undi munyezamu kuko Simon Tamale baguze niba azicwaza na Hategekimana Bonheur nawe batemera, bisobanuye ko nta muzamu bafite. Abafana bakomeza bemeza ko ntamukinnyi bafite ukina nka nimero 9 na 10 kandi bahagaze neza.

Yamen utoza Rayon Sports, nawe hari aho bigera akibaza ku bushobozi bwa bamwe mu bakinnyi afite 

Bavakure Ndekwe Felix uri gukina nka Nimero 8 kuri ubu, niwe mukinnyi umutoza wa Rayon arambirijeho ndetse ni nawe mukinnyi umaze gukina iminota myinshi mu mikino ibiri Rayon Sports heruka gukina.

Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama izaba ifite ibiruri by'umunsi witiriwe Rayon Sports Day aho izerekana abakinnyi n'imyenda mishya, ndetse ikazakina umukino wa 3 wa gicuti ukaba uwa kabiri mpuzamahanga, aho izakina n'ikipe ya Police FC yo muri Uganda.

Mussa Essenu ntabwo abafana bumva uburyo ahushamo ibitego buri kanya kandi aba yanahawe imipira myiza 

Hategekimana ntagihindutse ashobora kuzaba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports mu mwaka ugiye kuza w'imikino



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132686/gukorwa-mu-mufuka-umukino-utarimo-umunyu-abafana-ba-rayon-sports-bari-gukubita-agatoki-ku--132686.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)