Gusoma iminwa y'umukinnyi bimukozeho! FIFA yageneye ibihano bikakaye Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espanye azira gusoma iminwa y'umukinnyi ku karubanda kubera ibyishimo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi FIFA yahagaritse Perezida w'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne witwa Luis Rubiales, mu bikorwa bya Ruhago mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy'iminsi 90 mu gihe hategerejwe umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire iri gukora iperereza.

Uyu Luis Rubiales yari yashyizweho igitutu n'inzego zitandukanye zimusaba kwegura kuri uwo mwanya kubera gusoma ku munwa umukinnyi w'umugore, Jenni Hermoso.

Ibyo byabaye ubwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abagore ya Espanye bishimiraga intsinzi begukana igikombe cy'Isi cy'abagore, batsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma.

Uyu mugabo yahise yegera Luis Rubiales usanzwe ari rutahizamu w'ikipe y'igihugu amusoma ku munwa ibintu bitanejeje benshi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023 nibwo FIFA yahise ifata icyemezo cyo guhagarika Luis Rubiales mu bikorwa byerekeranye n'umupira w'amaguru byaba ku rwego rw'Igihugu cyangwa Mpuzamahanga

 



Source : https://yegob.rw/gusoma-iminwa-yumukinnyi-bimukozeho-fifa-yageneye-ibihano-bikakaye-perezida-wishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-muri-espanye-azira-gusoma-iminwa-yumukinnyi-ku-karubanda-kubera-ibyishimo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)