Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda witwa Fred Kamaliza wari usanzwe akora ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yaguye muri gereza z'Urwego rw'Ubutasi rwa Gisirikare (CMI).

Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda (UPDF) Brigadier General Felix Kulayigye, ntacyo aratangaza ku rupfu rwa Kamaliza, amakuru ahwihwiswa hirya no hino muri Uganda bakavuga ko Umuherwe Fred Kamaliza ngo yiyahuriye  muri kasho ya CMI. Yafashwe n'abakozi bo mu buyobozi bukuru bw'ubutasi bwa gisirikare (CMI), afungirwa i Mbuya mu gihe hari hagikorwa iperereza.

Bakomeza bavuga ko Kamaliza ngo yinjiye mu ikoranabuhanga rya Banki ya Cairo maze akora uburiganya bwa miliyari 2.
Bivugwa ko 'Banki yamenyesheje abashinzwe umutekano (CMI) nabwo bwatangiye iperereza
Mbere yuko atabwa muri yombi Fred Kamaliza mu byumweru bibiri bishize yateye inkunga ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko muri Kampala izwi cyane nka Mezo Noir wamutwaye miliyoni 70.

Bakavuga ko 'Ubwo yari mu ibazwa ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, amakuru avuga ko intandaro y'urupfu rwa Kamaliza ari uko yasimbutse igorofa ya Kabiri ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuye, agahita yitaba Imana'.

Ku rundi ruhande, hari amakuru yemeza ko Kamaliza yabarijwe mu nyubako yo hasi bityo ko atigeze abarizwa mu igorofa yo hejuru.  Abo mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko babajwe cyane no kumva ko Kamaliza yiyahuye, Biteganyijwe ko umurambo we uzoherezwa mu Rwanda gusa imbogamizi zikaba ari uko ibyangombwa bye bigifitwe n'abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force).

Maj Gen James Birungi, Umuyobozi wa CMI, ntarashobora gutangaza iby'urupfu rwa Kamaliza ndetse n'ibyaha yaba yari akurikiranyweho dore ko Muri Kamena umwaka ushize, Maj Gen James Birungi uyobora CMI yagiriye uruzinduko mu Rwanda ahura n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yatangaje ko atazi iby'urupfu rwa Nyakwigendera ariko ko hari byinshi ku rupfu rwe bishobora gutangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023

Inshuti n'umuryango Umuherwe Fred K bashenguwe n'urupfu rwe ndetse bavuga ko nta byinshi batangaza mu rwego rwo kwanga ko umutekano wabo wageramirwa.

 

The post Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/haba-hakiri-abanyarwanda-bagihohotererwa-muri-gereza-za-cmi-muri-uganda-fred-yaguye-muri-gereza-yayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=haba-hakiri-abanyarwanda-bagihohotererwa-muri-gereza-za-cmi-muri-uganda-fred-yaguye-muri-gereza-yayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)