Habaye impanuka iteye ubwoba cyane bus itwara abagenzi yahiye irakongoka ndetse hapfiramo n'abantu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habaye impanuka ikomeye cyane bus itwara abagenzi yahiye irakongoka ndetse hapfiramo n'abantu.

Mu gihugu cya Senegal habaye impanuka y'inkongi y'umuriro yafashe imodoka itwara abagenzi, babiri bahise bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka.

Gusa biravugwa ko ibi byakozwe n'agatsiko k'amabandi nkuko shoferi wari utwaye iyi modoka yabisobanuye. Yagize ati 'nagiye kubona mbona insoresore z'urubyiruko zitambitse imodoka ubwo narintwaye, ubwo nanjye nahagaze ngo ntagonga niko guhita bamfata bakansohora ndetse bakanankubita'.

Ubwo bahise batwika imodoka bamwe barwana no gusohoka muri uwo mu byigano babiri bahasize ubuzima abandi batanu barakomereka.

Polisi yatangaje ko igikorwa iperereza ngo irebe ko yatahura abihishe inyuma y'icyo gikorwa cy'ubuhemu.

 



Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-iteye-ubwoba-cyane-bus-itwara-abagenzi-yahiye-irakongoka-ndetse-hapfiramo-nabantu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)