Habaye impanuka iteye ubwoba yahitanye abantu batatu harimo n'umwana muto cyane abandi barakomereka bikabije - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habaye impanuka iteye ubwoba yahitanye abantu batatu harimo n'umwana muto cyane abandi barakomereka.

Mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Sobea muri Nakuru haravugwa inkuru y'impanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 3 barimo n'umwana abandi barakomereka bikomeye.

Ni nyuma yaho imodoka yo mu bwoko bwa bus yari itwaye abantu ivuye mu gace kitwa Eldoret yerekeza muri Nakuru yagonganye n'ikamyo yari itwaye inyanya.

Polisi yo muri kariya gace yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n'umuvuduko iyo modoka yari itwaye abantu yari iri kugenderaho.

Iyi mpanuka yabaye taliki ya 8 kanama 2023, kugeza ubu abakomeretse bajyanywe mu bitaro ndetse polisi iracyakora iperereza ngo ifindure neza icyaba cyateye iyi mpanuka.

 



Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-iteye-ubwoba-yahitanye-abantu-batatu-harimo-numwana-muto-cyane-abandi-barakomereka-bikabije/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)