Habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka yo mu bwoko bwa Howo yahitanye n'abantu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka yo mu bwoko bwa Howo yahitanye n'abantu.

Mu ntara ya Mpigi ,mu cyaro cya Mabuye_katende mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y'impanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 2 ,nyuma yaho iki kinyabiziga gisanzwe kifashishwa mu bwikorezi cyabuze feli kikagongana n'imodoka Mabuye yerekeza mu gace k'ubucuruzi ka Katende.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Monitor ivuga ko umwe mu bari muri iyi kamyo yahise yitaba Imana, mu gihe undi yitabye Imana ageze kwa muganga.

Amakuru akavuga ko iy'impanuka yatewe n'umuvuduko iy'ikamyo yari ifite no kuba yari yabuze feli ,icyakora nyuma ngo hari abantu bataramenyekana baje bagahita batsa umuriro ku ikamyo igatangira gufatwa n'umuriro gutyo.



Source : https://yegob.rw/habereye-impanuka-ikomeye-cyane-yimodoka-yo-mu-bwoko-bwa-howo-yahitanye-nabantu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)