Hamaze kuba inama 5! Ibiri gukorwa nyuma yuko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Taliki 04 zukwezi gushize kwa 07 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cya 'Ask President's' na Televiziyo y'igihugu. Yagarutse no ku mupira w'u Rwanda avuga ko wabaswe n'ibibi byinshi birimo amarozi ndetse na ruswa ku basifuzi. Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko agiye gushaka umwanya w'ibi bibazo byabaye karande kugeza birandutse.

Ubwo ku munsi w'ejo abahagarariye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'abahagarariye Rwanda Premier League, bagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru bakaba barabajijwe ibyo barimo barakora bashaka ibisubizo nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame.

Hadji Mudaheranwa uyobora Rwanda Premier League, yavuze ko hari byinshi barimo gukora harimo kuba bamaze no guhura n'abayobozi b'amakipe mu byiciro byose bashaka icyakorwa. Ati 'Icyo turimo gukora tugendeye ku ijambo Perezida wa Repubulika yavuze birimo ibitameze neza mu mupira, havuzwemo ruswa, havuzwemo ndetse n'ibindi".

"Mu by'ukuri hari ibivugwamo natwe kugenzura byatugora, twebwe nka 'Board' tumaze iminsi dukora, twagize inama nyinshi zitandukanye kwiryo jambo ry'umukuru w'igihugu. Twarirebyeho yemwe na komiseri w'amarushanwa nawe twaramuvugishije kugira ngo yitwararike hatazabaho ikosa".

"Ntabwo Perezida yavuga ngo aziyizira ngo urindire ko aza kandi ibyo aje kureba ari wowe ubirimo, ntabwo dutegereje ko azaza kutubaza ahubwo turimo turabikemura".

Yakomoje agira ati "Icya mbere ni amanyanga mu mupira nk'uko mubivuga turagira ngo acike, ibyo kuvuga ngo imisifurire, umusifuzi usifura nabi we ingaruka zizamugeraho kuko nabo ubutumwa barabubonye".

"Ariko natwe tuzitwararika kugira ngo ibikorwa byose bibe bifite umurongo, namwe nubwo muri abanyamakuru nkeka ko iyo aza kuvuga ko aje kureba ibyo abanyamakuru murimo mukora, nkeka ko muba murimo muravuga make".

"Biba bikomeye buriya ntubibone gutyo, na Perezida wa FERWAFA we icyo kintu tumaze kubiganiriho inshuro nk'eshanu ari kumwe n'abo bakorana muri FERWAFA nanjye ndi kumwe n'abo dukorana muri League ndetse n'aba hagarariye amakipe ibyiciro byose twaganiriye nabo kuri ririya jambo".

"Ririya jambo rirakomeye, nibi turimo dukora hano ni ibitegura kugira ngo ibintu bizagende neza'.


Perezida Kagame yavuze ko agiye guhagurukira ruhago kubera ibintu bitari byiza biyirimo


Hadji Mudaheranwa yavuze ko bageze kure bagira icyo bakora nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133075/hamaze-kuba-inama-5-ibiri-gukorwa-nyuma-yuko-perezida-kagame-avuze-ko-agiye-guhagurukira-r-133075.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)