Hamenyekanye aba Dj 10 bageze mu cyiciro cya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutzing Amabeat Competition ni irushanwa rihuza abavanga imiziki bafite impano hanyuma bagahatana ubwabo bakazahabwa ibihembo ku muntu warushije abandi mu kuvanga imiziki  ndetse agafashwa no kuzamura impano ye.

Iri rushanwa ririmo kuzenguruka igihugu cyose riri kuba ku nshuro ya kabiri mu gihe ku ikubitiro Dj Selecta ariwe waryegukanye kuri ubu hakaba harimo gushaka uwazamukorera mu ngata.

Nk'uko byari biteganyijwe, abahatana bamaze kugera mu cyiciro cya nyuma aho abavanga imizki 10 bamaze kumenyekana nabo ubwabo bakaba bagiye guhangana kugeza hari uwegukanye igihembo nyamukuru.

  1. Dj Montag ubusanzwe witwa DUSHIMIMANA Janvier w'imyaka 23 ukomoka mu karere ka Gasabo akaba amaze imyaka 4 akora umwuga wo kuvanga imiziki.
  2. Dj Illest; Amazina ye ni BIZIMANA Elie ukomoka Nyarutarama akaba afite imyaka 24 amaze imyaka 6 mu mwuga wo kuvanga imiziki.
  3. BYIRINGIRO JULES Destin uzwi ku mazina ya Dj Noodlot afite imyaka 25 yavukiye nyambirambo, mu myaka 6 amaze avanga imizki niyo yatumye abasha kugera muri iki kiciro.
  4. KUBWAYO Lenzo uzwi ku mazina ya Dj Lenzo amaze imyaka 9 avanga umuziki akaba atuye kicukiro afite imyaka 32.
  5. MUGISHA Gerard w'imyaka 20 uzwi ku mazina ya Dj Bhura avuka i Remera akaba amaze imyaka 5 avanga umuziki.
  6. Dj KayG w'imyaka 26 amaze igihe kingana n'imyaka 7 avanga imiziki akaba atuye i Gikondo.
  7. Dj Dallas amaze imyaka 4 avanga imiziki akaba atuye Kacyiru ni umwe mu bageze muri iki kiciro.
  8. Dj Yolo ubusanzwe yitwa NKURUNZIZA Abdallah afite imyaka 23 akaba amaze imyaka 3 mu mwuga wo kuvanga imiziki.
  9. Oz The Dj w'imyaka 22 akomoka mu karere ka Musanze yatangiye kuvanga imiziki mu mwaka wa 2015 abitangira yishimisha hanyuma mu mwaka wa 2017 atangira ku bikorav nk'akazi.
  10. Dj Kavori amazina ye ya nyayo yitwa KOMEZUSENGE Antipa w'imyaka 24 ukomoka Kacyiru amaze imyaka ine avanga imiziki.

Mu iki cyiciro uko bazahatana, babiri babiri bazajya bahatana hanyuma batanu bazatsinda muri aba 10 nibo bazakurwamo umwe uzegukana irushanwa rya Mutzing Amabeat Competition y'uyu mwaka.

Dore uko bazahatana.

  1. Dj Illest azahatana na Dj Montag
  2. Dj Noodlot azahatana na Dj Lenzo
  3. Dj Buhra azahatana na Dj KayG
  4. Dj Kavori azahatana na Dj Dallas
  5. Dj Yolo azahatana ana Oz the Dj.

Ubwo iki cyiciro kizaba kivuyeho, batanu bazaba batsinze muri iki kiciro nibo bazahatana ku munsi wa nyuma w'irushanwa hahita hatangwa ibihembo ku muntu uzaba watsinze iri rushanwa.

Ibihembo biteganyijwe ku bantu bazitwara neza muri iri rushanwa.

Uzatsinda iri rushanwa, azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka Millioni 18 ndetse n'ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 5,000,000.

Uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka 12,000,000 hamwe n'ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 2,500,000. Uzaba uwa Gatatu azahabwa igihembo cy'amafaranga 2,500,000.


Dj Montag (Dushimirimana Janvier) aharanira kuba intangarugero muri sosiyete


Dj Illest (Bizimana Elie) arangamiye kuzaba umu Dj mpuzamahanga


Dj Noodlot (Byiringiro Jules Destin) afite imyaka 23 akaba atuye i Nyamirambo


Dj Lenzo (Kubwayo Lenzo) yizera kuzazenguruka Isi avangavanga imiziki


Dj Bhura (Gerard Mugisha) amaze imyaka 5 avangavanga imiziki


Dj KayG amaze imyaka 7 mu mwuga wo kuvangavanga imiziki


Dj Kavori afite inzozi zo kuzaba umwe mu Dj beza muri Afrika


Dj Dallas (Nkurunziza Abdallah) avuga ko akunda cyane umwuga w'ubu Dj amazemo imyaka 3


Dj Yolo (Dufitumuremyi Alain Victor) amaze imyaka 9 mu mwuga wo kuvanga imiziki


Oz The Dj (Karyango Sangwa Senghol) atuye i Musaze akaba afite indoto zo kuzaba umu Dj ukomeye ku Isi






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133507/hamenyekanye-aba-dj-10-bageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cya-mutzing-amabeat-competition-133507.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)