Hamenyekanye akavagari k'amafaranga ubuyobozi bwa APR FC bwari bwemereye abakinnyi mu gihe bari butsinde Gaadiidka FC ari byo byatumye bakina mu buryo buteye ubwoba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamenyekanye akavagari k'amafaranga ubuyobozi bwa APR FC bwari bwemereye abakinnyi mu gihe bari butsinde Gaadiidka FC ari byo byatumye bakina mu buryo buteye ubwoba

Ubuyobozi bwa APR FC bwari bwemereye abakinnyi ba APR FC akayabo k'amafaranga kugirango batsinde Gaadiidka FC ari nabyo byatumye bakinana imbaraga nyinshi cyane.

Umukino ikipe ya APR FC yatsinze ku munsi w'ejo hashize kuwa Kane, abakinnyi ba APR FC bose bagaragaje ibyishimo bikomeye ndetse banashimira abafana bababaye inyuma bigatuma bitwara neza muri uyu mukino.

Amakuru twamenye ni uko mu kiganiro ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye n'abakinnyi mbere y'uyu mukino, bwemeye ko buri mukinnyi azahabwa Milliyoni 1 mu gihe baritwara neza bagatsinda Gaadiidka FC bivuze ko buri umwe yayararanye.

Ikipe ya APR FC igiye gukomeza kwitegura umukino wa Shampiyona uteganyijwe kuwa mbere w'icyumweru gitaha bazakina na Police FC. Uyu mukino uzaba ari uwa mbere iyi kipe ikinnye wa Shampiyona kuva iyi sezo yatangira.

 



Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-akavagari-kamafaranga-ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwari-bwemereye-abakinnyi-mu-gihe-bari-butsinde-gaadiidka-fc-ari-byo-byatumye-bakina-mu-buryo-buteye-ubwoba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)