Harakekwa icyaba cyateye inkongi y'umuriro yibasiye imisozi itandukanye mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2023, imwe mu misozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura na Rwankuba yo mu Karere ka Karongi, yibasiwe n'inkongi y'umuriro

Iyi nkongi y'umuriro yakomeje kugira imbaraga uko amasaha yagiye akura. Bamwe mu baturiye iyi misozi, bavuga ko kimwe mu byatumye umuriro wiyongera, ari umuyaga mwinshi ukunze kuba muri aka gace dore ko kitegeye Ikiyaga cya Kivu,

Aba baturage bakomeje kwitaba ba mwana, gusa bavuga ko bishobora kuba byakozwe n'abitegura guhinga, bakaba bahatwitse kugira ngo imvura niramuka iguye, bazabone uko bahinga, hatari ibihuru.

Uyu muriro, wajimijwe ku bufatanye bw'inzego z'umutekano zirimo Ingabo z'u Rwanda, gusa wasize wangije ibiti n'ibyatsi byari biri kuri Hegitari zirenga 20 nk'uko byemejwe n'Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze.

 

 



Source : https://yegob.rw/harakekwa-icyaba-cyateye-inkongi-yumuriro-yibasiye-imisozi-itandukanye-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)