Hari abaguze amatike ariko bashobora kutazareba umukino wa Super Cup! FERWAFA yavuze isaha Kigali Pelé Stadium izakingwa imiryango ku mukino wa Super Cup uzahuza APR Fc na Rayon Sports - Abazaza nyuma bazasubirayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FERWAFA yamenyesheje amakipe ya APR FC na Rayon Sports ko ubwo hazaba hakinwa umukino wa Super Cup, ku itariki ya 12 Kanama 2023, Kigali Pelé Stadium izafungurwa imiryango guhera Saa Tanu z'igitondo, ariko igafungwa saa Munani zuzuye kugira ngo hirindwe umubyigano w'abafana.

Tariki 12 Kamena 2023, hazaba ari ku wa Gatandatu akaba aribwo APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse na Rayon Sports yegukanye Igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka, zizahura mu mukino w'igikombe kiruta ibindi mu Rwanda 'FERWAFA Super Cup'.

Bivuze ko abafana baguze amatike yo kureba uyu mukino, uzaza nyuma ya Saa munani, azasubira iwabo kuko atazemererwa kwinjira kuri uyu mukino.



Source : https://yegob.rw/hari-abaguze-amatike-ariko-bashobora-kutazareba-umukino-wa-super-cup-ferwafa-yavuze-isaha-kigali-pele-stadium-izakingwa-imiryango-ku-mukino-wa-super-cup-uzahuza-apr-fc-na-rayon-sports-abazaza-nyuma/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)