Turareba n'ibisubizo birambye kuri iki kibazo kiri gukumira abashoramari mu gisata cyo gutegura ibitaramo mu Rwanda by'umwihariko kuri Canal Olympia. Iyi nkuru ndende ifite impapuro 8 irarangira umenye impamvu 5 zerekana ko umusozi wa Rebero uzakomeza kwiyaka abafana n'ibisubizo bifatika buri mushoramari akwiriye kwitaho mbere yo kuhategura iserukiramuco cyangwa se ibitaramo akwiriye kwitwararika.
Ni ahantu hubatse ku buryo bugezweho bubereye buri bwoko bwose bw'ibikorwa byo kwidagadura yaba imikino, kureba filimi, kubyina, kunywa no kurya ndetse n'abana batekerejweho bashyirirwaho ibyicundo bigezweho ku buryo uhereye ku mwana kugeza ku mukambwe buri wese Canal Olympia yakamubereye ahantu ho kuruhukira.
Mu mpera z'icyumweru twateye umugongo, kuri Canal Olympia habereye Hill Festival. Ni iserukiramuco ryarimo abahanzi bo mu myaka yose abashobora gushimisha abasaza utibagiwe na ba Chriss Eazy bashimisha ab'urungano rwabo.Â
Ku munsi wa mbere haririmbye abahanzi barimo Inner Cercle ariyo yapfundikiye uwo munsi. Abahanzi bari babanje ku rubyiniro barimo Ruti Joel, Chriss Eazy, Itorero Intayoberana, Bull Dogg. Bacurangiwe na Symphony Band.Â
Abavanga imiziki barimo Dj Sonia washyuhije ibyuma na Dj Bisoso wanzitse kugeza hagiyeho abaririmba. Abashyushya rugamba bari Mc Lion Manzi na Mc The Keza utamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda dore ko atuye muri Amerika.
Umunsi wa kabiri wariho Big Fizzo utarahabonetse, Bushali, B-Threy, Kenny Sol, Riderman, Yvan Muziki na Kivumbi King na Inner Cercle bongeye gucuranga inshuro ya kabiri.
Umunsi wa mbere w'iri serukiramuco waranzwe n'ubwitabire buteye inkeke nubwo umugambi w'iri serukiramuco utari ushingiye ku bwinshi bw'abafana ariko rero gutegura iserukiramuco ntiritange ibyishimo ku mpande zose yaba abateguye, abakurikira imyidagaduro, abafana ndetse n'abashoramari baba bahaje kwiga ikibuga ntabwo twabirenza ingohe ngo tubishime.
Ubundi Canal Olympia Rebero ubunini bwaho n'uburyo hateye, ntabwo byari byakunda ko habera igitaramo ngo ubone hambaye hikwije kuva hakubakwa.
Tugarutse gato ku gihe iki cyanya cyubakiwe kigatahwa ku mugaragaro kugeza ubu intego yacyo ntiragerwaho kuko hagamije kuba igicumbi cy'imyidagaduro ku banyarwanda n'abarugenderera.
Umunsi Canal Olympia Rebero ifungurwa hari ku itariki 03 Ukuboza 2020. Ku itariki 03 Ukuboza 2023 imyaka itatu izaba ishize Kigali yungutse ahantu hagezweho ho kwidagadurira. Vivendi Group yafunguye ku mugaragaro ikigo kizajya kiberamo ibikorwa by'imyidagaduro birimo kwerekana filime, ibitaramo n'imikino itandukanye kizwi nka Canal Olympia Rebero, cyitezweho kuba igicumbi cy'imyidagaduro ku Banyarwanda n'abarusura.
Vivendi Group ni ikigo cyo mu Bufaransa gishamikiye kuri Bolloré Holdings. Gikora ibijyanye n'imyidagaduro, gifite televiziyo n'inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y'ibitabo ya Editis, ikigo cy'itumanaho cya Havas, ikigo cy'imikino cya Gameloft n'urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.
Hamwe mu ho Vivendi ishora imari ni muri ibi bigo bizwi nka 'Canal Olympia' byerekanirwamo filime bikanaberamo ibikorwa by'imyidagaduro bitandukanye. Kugeza ubu imaze kubitangiza mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro ku itariki 03 Ukuboza 2020, cyuzuye nyuma y'uko mu 2019 Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwasinyanye na Vivendi Group amasezerano yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.
Igice cyatashywe kiriya gihe cyari kigizwe n'inzu igezweho yo kwerekaniramo sinema ifite imyanya 300, ahantu hashobora kubera ibitaramo hanze hakwakira abantu 15,000, ahantu ho gufatira amafunguro n'ahagenewe imikino y'abana.
Uretse iki gice cyatashywe biteganyijwe ko kandi mu minsi iri imbere hazubakwa ikindi kizaba kigizwe na studio ya Universal, icyumba cy'imikino (Escape games) n'ahantu haba imikino ya Gameloft mu ikoranabuhanga, ibibuga by'abana (byamaze kubakwa birahari);
Utubari (ntiturabakwa ukeneye icyo kunywa iyo habaye igitaramo bategura utuzu two kwirwanaho byarangira tugasenywa, restaurant (ntirubakwa) ndetse n'inzu ikomeye izaba itunganya umuziki n'amashusho arimo sinema n'ibiganiro bya televiziyo izwi nka Canal Factory.
Igice cyo kwerekaniramo filimi gikora kuva ku wa kabiri kugeza ku Cyumweru. Umuntu mukuru yishyura 3000 Frws naho umwana (mu nsi y'imyaka 18) yishyura 2000 Frws akabasha kugirango arebe filimi zerekanirwa imbere mu nzu yagenewe filimi.Â
Aha imbere ntabwo tuhatinda tuzahagarukaho nitumara kubona ibimenyetso bifatika byerekana niba abantu bitabira kureba filime cyangwa se niba batanazi ko bemerewe kujya kuziharebera. Izaba inkuru icukumbuye inatanga ibisubizo.
Turebe igice cya kabiri cya Canal Olympia Rebero cyo kwakira ibitaramo n'amamurikabikorwa atandukanye
Kiriya Cyanya kugira ngo cyambare kikwize hasabwa abafana 15,000 ariko kubera ko ari hanini cyane banarenzeho byarushaho gusa neza.
Ku itariki 05 Ugushyingo 2021 kuri Canal Olympia habereye igitaramo cyarimo Adekunle Gold wari umuhanzi mukuru. Yari kumwe na Kenny Sol na Gabiro Guitar, bose baririmbye mu gitaramo kiswe 'MovembaFest' cyateguwe na RG Consult ya Remmy Rubega. Cyari cyatewe inkunga na Bralirwa binyuza mu kinyobwa gisembuye cya Mützig.
Ni cyo gitaramo cya mbere cyari kihabereye kirimo umunyamahanga nyuma y'uko ibitaramo bikorerwa tukiva mu bihe bidasanzwe bya Covid-19. Kubera abantu bari bafite inyota yo gutarama bakikura mu bwigunge batewe na za Guma mu Rugo, kuri iyi nshuro ubwitabire bwaragerage nubwo bya bihumbi 15,000 bitabonetse ariko imyanya ntiyari yambaye ubusa nyine bitewe n'uko ibitaramo byari byarafunze.
Muri iki gitaramo Ange Ingabire Kagame n'umugabo we bari bitabiriye. Birumvikana ko nabo bari bakumbuye gutarama kubera ibihe abanyarwanda n'isi bari bavuyemo. Ugereranyije iki gitaramo cyaragerageje ariko n'ubundi ibitaramo bitegurwa na Remmy Lubega ntibyiburira.Â
Mbere yaho umuraperi Ish Kevin ku itariki 30 Ukwakira 2021 yahakoreye igitaramo cye cya mbere yise 'Trapisch Concert' cyagize ubwitabire ariko ntabwo bwari bushimishije ku kigero cy'abakabaye buzura hariya kuri Canal Olympia. Ubundi abantu bahagarara imbere y'urubyiniro iyo babonetse ari nk'abantu ibihumbi 4 ushobora kuvuga ko abafana buzuye kuko amafoto abafashe gusa ntagaragaze imyanya y'indi y'inyuma.Â
Nyamara hateye ku buryo kubona aba bafana 15,000 byasaba kujyana imodoka z'abanyeshuri ukazihasiga ukaza no kubatahana. Ibitaramo hari n'ibyagiye bihabera nyamara hakabura abantu 1000 ku buryo nabyo tuzabigarukaho mu nkuru z'ubutaha.
Twigarukire mu maserukiramuco akomeje kubura abayitabira abashoramari bakagenda nka nyomberi (muti wa mperezayo)
Ku matariki ya 13-14 Kanama 2022 kuri Canal Olympia ku Irebero habereye iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe A Thousand Hills Festival (ATHF). Ryari ribereye i Kigali ku nshuro yaryo ya mbere. MTN Rwanda yateye inkunga iri serukiramuco ryari ryatumiye: Bruce Melodie, Ish Kevin, Ariel Wayz, Kivumbi King wahamagaye Logan Joe, Sky2 Wabagahe, France Sheebah Karungi (Uganda), Kizz Daniel (Nigeria), Kolade Bless(aracyazamuka, Nigeria).Â
Amatike yari kuri 15000 Frws ahasanzwe, kwicara mu myanya y'icyubahiro wishyuraga 30,000Frws ariko washaka kwicara ahisumbuye (VVIP) ukishyura 60,000 Frws. Iyi minsi yose uko ari ibiri nari mpari nitabiriye nk'umunyamakuru wagombaga gukora ibiganiro n'abahanzi n'abafana (Live interviews). Umunsi wa mbere wariho Sheebah Karungi, abafana barabuze.Â
Bamwe bizera ko abafana bazaza ku munsi wa kabiri kubera Kizz Daniel yari akubutse muri Tanzania aho yafungiwe bitewe no kutubahiriza gahunda yo gutaramira abanya-Tanzani. Ariko yari amaze imyaka 5 ataza i Kigali nyuma y'uko mu 2016 yakoreye igitaramo muri Kigali Serena Hoteli bikarangira ateye akaniyikiriza.Â
Umunsi wa Kizz Daniel kuri Canala Olympia byari byitezwe ko hari bukubite hakuzura nyamara abari bahari baratunguwe kandi yari amaze igihe akora ibitaramo mu mpande zose z'isi amatike agashira abafana bakuzura kubera yari aharawe mu ndirimbo nka Cough, Lie n'izindi.Â
Byari bigoye ko wajya mu tubyiniro ugasohoka Cough ya Kizz Daniel idacuranzwe ndetse abasohotse ugasanga bazi ijambo ku rindi. Ku itariki 14 Kanama 2022 saa mbili zageze kuri Canal Olympia nta bafana 500 bari bahari, nibura hari nka 300.
Ikimenyimenyi abashyushyarugamba Mc Anita Pendo na Mc Tino buriye urubyiniro saa 9:18 batangira gususurutsa bake cyane bari bahageze. Kizz Daniel yataramiye bake bari bahari. Byageze hagati abari mu myanya yitwa isanzwe basabwa kwegera abatanze akayabo bicaye muri VIP na VVIP kugira ngo hatambara ubusa.Â
Ni bwo mukunze kubona amafoto yerekana ubwinshi bw'abafana begereye urubyiniro mukagirango igitaramo cyitabiriwe nyamara ari ifoto iba ikenewe yo kwemeza abaterankunga no gucecekesha itangazamakuru riba rishobora kugaragaza ukuri ku ibyabaye. Ufashe ifoto y'abafana 1000 begereye urubyiniro wahita ugirango hari huzuye kandi inyuma hari imibu gusa dore ko hanakonja kubi.Â
Ubu buryo bwitwa 'Bird eye photo' aho camera bazifatisha amafoto mu buryo bw'ijisho ry'inyoni noneho hagafatwa ahari abantu gusa bigaragara ko huzuye. No muri za BK Arena bijya bikorwa kugira ngo habeho gukingira ikibaba abategura ibitaramo baba badashaka guseba imbere y'abaterankunga kuko baba bifuza ubwitabire kugira ngo ubutaha bazongere kubatera inkunga. Iki gihe rero Kizz Daniel yatanze ibyishimo kuri bake bari bahari kugeza saa 1:55 zishyira saa mu nani.
Iri serukiramuco rero rya ATHF (A Thousand Hills Festival) ryakabaye ryaragarutse muri uyu mwaka wa 2023 ariko ntabwo ryabaye. Ryari ribaye ku nshuro ya mbere. Ni kenshi umushoramari aza agakandiraho yabona ukuntu igitaramo cyangwa iserukiramuco rititabiriwe agahinda akura amerwe mu isaho ntazongera kwiyandayanda.
Hill Festival nayo ntabwo yabonye ubwitabire buri ku kigero cyo hejuru nubwo icyari kigamijwe atari ukuzuza ahabereye iserukiramuco. Nyiri ugutegura yazanye abahanzi we akunda ndetse bakora umuziki asanzwe yumva. Ibi bitandukanye no kuzana abahanzi bazacuruza amatike. Biragoye kubwira umufana w'i Kigali ko azaza kureba Inner Cercle imaze imyaka 55 icuranga mu mpande zose z'isi.Â
Mbese umufana ushaka kureba Davido, Burna Boy, Meddy, The Ben, Bruce Melodie, Sauti Sol (umwe muri bo kuko baratandukanye), n'abandi bagezweho byagorana kwishyura itike akaza kureba Inner Cercle. Ariko rero nibo bahanzi ubundi bakoreshwa muri za Festival ahantu hose ku isi bakoresha abahanzi bakora umuziki udaharawe muri iyo minsi. Iyi n'indi ngingo tuzagarukaho uburyo iserukiramuco rikwiriye gutegurwa.
Nyiri gutegura Hill Festival afite gahunda yo kujya iba buri mwaka igakurura abanyamahanga bashaka kuza kuruhukira mu Rwanda. Niko byagenze umunsi wa mbere wabonaga abaje ari abazungu bamwe b'inshuti za nyiri gutegura Hill Festival abandi ari aba Diaspora baje kuruhuka. Birumvikana ko n'abafana basanzwe bari baharia riko abenshi bari abantu be 'Abdoul Ndikumana'.
Rero ntabwo yari agamije gucuruza amatike kuko ni igitekerezo cyo guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda ku buryo iri serukiramuco ryaba ikiraro cyo guhuza abanyamahanga n'u Rwanda. Inshuro ya mbere iragorana ndetse mu Kinyarwanda baca umugani ngo nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi.
Ni nayo mpamvu ibitangazamakuru bidakwiriye kujora umushoramari ufite ubushake bwo gutegura ibitaramo mu gihe kirambye ngo n'uko inshuro ya mbere atabonye abafana benshi. Rimwe na rimwe itangazamakuru ryihutira kunenga ritabanje kumenya ikigambiriwe 'Concept and purpose' ku wateguye yaba iserukiramuco cyangwa se igitaramo runaka.Â
Ariko rero twese turi abantu, iyo ubyutse ukabona inkuru ngo 'umuhanzi runaka yataramiye mbarwa, hakubise hanga kuzura, abafana babarikaga n'izindi nyito zikoreshwa mu nkuru nyuma y'ibitaramo' nta kabuza bishobora gusa intege umushoramari.
Iyo umwe akuyemo ake karenge n'undi nta mbaraga abona zo kuza kuko aba yarabonye ko nagerageza azahabwa amenyo y'abasetsi. Nyamara n'izibika zari amagi. Ntabwo inshuro imwe ihagije ngo utegure neza igitaramo cyangwa se iserukiramuco. Bisaba igihe no guha umwanya abafite ubumenyi bakakubwira ibyo gukosora.Â
Aha rero niho InyaRwanda izajya ishinga igikwasi ku buryo umushoramari azajya abona ibyo kwitaho akaba yategura iserukiramuco cyangwa se igitaramo bityo bikagenda neza. Nta gasozi kabura umuhanuzi!
1. Ubushobozi bw'abitabira ibitaramo mu Rwanda buracyemangwa ndetse hari abatabasha kurya ngo bahage, aba ntibakwiriye kubarwa nk'abafana bo kwishyura 15,000 Frw
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17.6% muri Nzeri 2022, mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15.9%. Muri uyu mwaka rero abahahira ku isoko rya Kimironko bavugaga ko ibiciro birengeje ubushobozi bwabo. Imyumbati acuruza ikilo ni 1000Frw kandi mbere bitarazamuka yaguraga 500Frw ku kilo, naho amateke ya Bwayisi ikilo ni 1000Frw, mbere yaraguraga 700Frw, ibijumba ubu ikiro ni 500Frw bivuye kuri 300Frw.
Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y'isoko ry'umurimo rikorwa n'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by'umwihariko mu cyiciro cy'urubyiruko.
Iri sesengura ryatangiye mu 2016 aho ryasohokaga inshuro ebyiri mu mwaka. Kuva muri Gashyantare 2019 ibirikubiyemo bisohoka buri gihembwe, ni ukuvuga muri Gashyantare, Gicurasi, Kanama na Ugushyingo.
Ibyavuye mu isesengura riheruka (Ugushyingo 2022) ryerekana ko abaturage bari mu myaka yo gukora, bari bageze kuri miliyoni zirenga umunani.
Muri bo miliyoni 3,5% bari bafite akazi mu gihe 1,4% bari abashomeri. Abarenga miliyoni 3,3 bari hanze y'isoko ry'umurimo. Abafite akazi bagabanutseho 3,8% bava kuri miliyoni 3,71 muri Kanama 2022. Muri rusange ugereranyije imibare yo mu gihembwe nk'iki mu mwaka washize bigaragara ko abafite akazi bagabanutseho 1,7%.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kandi bigaragaza ko mu Ugushyingo 2022 abantu bagera ku bihumbi 74 bakoraga mu rwego rw'ubuhinzi batakaje akazi ugereranyije n'uko byari bihagaze muri Kanama 2022.
Abagera ku bihumbi 164 batakaje akazi bakoraga mu rwego rw'inganda mu gihe abandi bakabakaba ibihumbi 99 bakabonye mu rwego rwa serivisi.
Igipimo cy'ubushomeri cyazamutseho gato ugereranyije n'uko cyari gihagaze mu mwaka washize aho cyari kuri 23,8% mu Ugushyingo 2021.
Mu bagore cyakomeje kuba hejuru, ni ukuvuga ko kiri kuri 28,3% ugereranyije na 20,9% ku bagabo. Iki gipimo ariko kiri hejuru mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 (29,7%).
Urubyiruko ruvuga ko ikibazo cy'ubushomeri gikomeye hashingiwe ku kuba mu gihe cyo gushakisha akazi hari ubwo umwanya umwe upiganirwa n'abarenze 300 nyamara utanahambaye cyangwa ngo ube uhemba amafaranga menshi.
Ubundi iserukiramuco ryakabaye umwanya mwiza wo kwinezeza. Hari ibihugu usanga ubundi iserukiramuco riba umwanya mwiza wo kuruhuka abaryitabiriye bakarya bakanywa mbese bakiyibagiza ibibazo by'isi. Baba barabitse amafaranga ahagije yo kwidagadura. Siko bimeze i Kigali rero aho usanga umusore waburaye agura itike ya 15,000 Frws akajya ahari abateze indege baje kwidagadura.Â
Uyu musore mvuga nabashije kumwibonera kuri Canal Olympia. Yarinjiye ashaka kujya ahari abishyuye imyanya y'icyubahiro. Ushinzwe umutekano yamubajije itike asanga yishyuye hariya 7,500 Frws hasanzwe. Yamweretse aho agenewe. Wa musore ntabwo yishimye kuva ubwo kugeza iserukiramuco rirangiye. Yari arakaye anambaye agapfukamunwa.Â
Ntabwo wabyina udahumeka kuko yari arakaye cyane nk'uwaje gutabara kandi ubwo yari yaje kwishimisha. Ni ishusho nziza y'umuntu ufite ibibazo waje ahari abishimye. Dufate urugero rw'abitabira ibitaramo bibera kuri Canal Olympia badafite ubushobozi bwo kwinezeza. Ntabwo ari urwenya byabayeho.Â
Ku itariki 28 Kamena 2023 abaturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira babwiye Meya wabo, Bwana Mulindwa Prosper ko barya rimwe ku munsi. Ariko rero hari n'abamubwiye ko rimwe na rimwe bajya mu buriri bakaryama batikoze ku munwa.Â
Meya yabasabye kugeza mu Ukuboza barya 2 ku munsi ndetse bagahiga ko bagiye gukora iyo bwabaga bakabasha kurya 3 ku munsi. Aha ni muri Rutsiro ariko n'i Kigali aba barahari kandi nibo bafite abana bakunda abahanzi ndetse bifuza kujya mu bitaramo bisaba kwishyuza 15,000 Frw.
2. Ibiciro by'imbere biba bihenze ku buryo hishima ufite amikoro yisumbuye
Kwinjira ku waguze itike mbere byari 7,500 Frws (early birds), ku muryango byari 15,000Frws. Ku musore wasohakanye n'umukunzi we nibura basabwaga kwishyura 15,000 frws mu gihe bayaguze mbere ariko abenshi bakunze kuyagurira ku muryango. Nibura uwaguriye itike ku muryango ari babiri ni 30,000Frws. Fanta yaguraga 1000 Frws imbere, brochette igura 1500 n'ikirayi kimwe kigura 1000 Frws. Turebe ari bantu banywa ibidasembuye bakenera kwitwaza 40,000 hatarimo itike ibakura aho baturutse.Â
Dufashe ahantu hafi ya Canal Olympia nk'i Gikondo wenda Sejemu cyangwa za Merez yaba iya mbere cyangwa se iya kabiri. Kuva aha ujya ku Irebero ni 1000 Frw ubusanzwe. Iyo bwije rero za saha zo gusoza igitaramo abamotari baba basakiwe ku buryo babona umwanya wo kwiba abagenzi. Moto iguca 2000 Frw ahasanzwe baguca 1000 frw, utayatanze imbeho igukubitira mu mihanda yo ku Irebero dore ko hakonja kubi. Nibura abantu babiri kugira ngo bishime bakwitwaza 44,000 Frws.Â
Ubwo mvuze ku banywa ibisindisha, hariya ikinyobwa cya Skol kiba kigura 1500 Frw imbere hanze ahari amabutike kiba kigura 800 Frw. Mu kabari keza kigura 1000 Frw. Nanabonye imodoka z'abaza kuri Canal Olympia bagaparika imbere bagasohoka bakajya kwinywera ku kiranguzo ukaba wakeka ko ubwinshi bw'imodoka bungana n'abantu bari mu gitaramo.Â
Tugaruke ku banywa ibisindisha. Ubwo uri bunywe inzoga wenda 4 waba usabwa 6000 Frws kongeraho itike ya 15,000 Frws wakenera guhekenya ku kanyama nibura brochette 2 ni 3000 Frw ikirayi cya 1000 Frws, yose hamwe uri umwe ni 25,000 Frws. Wasohokanye umukunzi cyangwa inshuti ni 50, 000Frws hatariho ayo gutaha no kuza. Wenda tubare ko ari 55,000 Frws. Ku mushomeri aya yahitamo kuyishyura inzu abamo aho kuyajyana ku irebero.
Ariko ubu aba baba bagerageza, kuko abaye ari abashomeri ntibishoboka. Noneho ibaze umuryango 'Family' yajyanye abana nka 4 mu gitaramo akayabo basabwa mu gihe amikoro yabo yifashe nabi. Hano kuri Canal Olympia nta hantu hahari ho guhita ujya 'After Party' ni ngombwa kujya za Nyamirambo, Gisimenti, Kicukiro n'ahandi.Â
Bitandukanye na za BK Arena umanuka gato wikoza kwa ba Jules, The Rush, 2Shots, Maison Noire n'ahandi hagezweho bacuranga bugacya. Ni abantu benshi nagiye mbona bava kuri Canal Olympia imibare igahinduka igiharwe babuze aho berekeza bamwe bati: 'Muze twigire People, Envy, Sundowner (Kimihurura)". N'ahandi baceza bugacya.
Rero tugarutse ku kibazo cy'amatike wasanga rwose keretse abateguye ibitaramo ariya mafaranga bagiye bayagabanya bagasiga ay'imodoka wenda bakazikodesha zikajya zicyura abavuye mu gitaramo. Hari umubyeyi wohereje abakobwa babiri mu gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia hari haje Kizz Daniel, igitaramo kirangiye bashatse moto baraheba.Â
Mama wabo yababajije niba yaboherereza imodoka bamubwira ko bagiye gushaka moto. Batahaga i Kabuga. Motari yabaciye 5000 Frws ari babiri bari kwishyura 10,000 Frws. Uyu mubyeyi yabasabye gutaha ariko ababwira ko batazongera kujya mu bitaramo bisaba kwishyura za moto ako kayabo. Birumvikana ni ababyeyi benshi banga kohereza abana babo hariya kuko nta buryo bwo gutaha buhari.
3. Canal Olympia irakonja ku buryo umuntu utifubitse ahava yakonje kandi avuye guceza
Reka nitangeho urugero. Nagiye mu gitaramo ngiye kureba uko kiri bugende ngo nzakore inkuru y'uko nabibonye. Nagiye nihaye kwambara ishati n'ikabutura. Saa tanu zarageze ndakonja ngira ngo ndarwaye, mbajije abo twari kumwe nsanga bo basheshe urumeza. Nabagiriye inama yo kubyina abatubonye bagira ngo twacanganyikiwe kandi twarimo twirukana imbeho.Â
Ubundi umusozi wa Rebero uzwiho ubukonje kubera ubutumburuke uriho. Birumvikana niba ngira imbeho ndi umusore ubwo umusaza cyangwa se umwana byagenda gute? Ni ukwitwaza ikote kandi yaje gutarama. Ubundi ahantu hakonja nk'uku hagashyizweho umuriro (za nkwi bacana umuntu akota).Â
Icyakora nanone abitabira ibitaramo bakunze kwifata mapfubyi nk'abari gushyingura nyamara baba basabwa kubyina. Ariko nyine ntibiraba umuco kuza mu gitaramo ukisanzura ukabyina. Ku buryo benshi bagiriye ubukonje ku irebero bigoye kuhagaruka mu gihe nta ngamba zirafatwa.
4. Ibiciro bihananurwe bijyanishwe n'ubushobozi bw'abafana b'i Kigali barya rimwe ku munsi
Abategura amaserukiramuco n'ibitaramo bibera kuri Canal Olympia bakwiriye kumenya isoko ry'abitabira ibitaramo n'aho bibera. Umuntu urya rimwe ku munsi wifuza kuza kureba Bull Dog, Chriss Eazy n'abandi kumusaba kwishyura 15,000 Frws ni nko gukama ikimasa.Â
Yego bake bazaza ariko ntazagura za nzoga na za nyama kandi nabyo bikenewe kugurwa kuko biri mu byinjiza. Ntabwo bisanzwe kubona ahantu hagurishirizwa ibiribwa n'ibinyobwa ukabona umuntu iminwa yumye. Uyu muntu yabyina gute kandi yashaririwe n'ubuzima?
Kubera ko Canal Olympia ari nini isaba abafana 15,000 Frws biroroshye gushyiraho ibiciro bito cyane. Wenda hariya inyuma bakahishyuza 5000 Frws n'ubundi ko abahahagarara batabasha kureba umuhanzi uri imbere byahwaniramo bakareba igitaramo bakoresheje insakazamashusho ziba zateguwe.Â
Ufashe abantu 15,000 ukabishyuza 5000 Frws wasarura miliyoni 75 Frws, kandi ntibyakubuza gucuruza imyanya nubundi y'icyubahiro kuko Canal Olmpia ni ngari cyane). Ni amafaranga meza aruta kwishyuza 20,000 Frws ukabona abantu 1000 angana na miliyoni 20 nubwo abishyura aya 20,000 Frws bagera ku 1000 (bakuramo miliyoni 20,000 Frws) usanga bataboneka kuko niyo mpamvu isaha zigera bagasaba abishyuye 15,000 Frws kwegera abishyuye aha VIP na VVIP.
5. Abategura ibitaramo bakwiriye kwiga kwamamaza mu bitangazamakuru bikurikirwa n'urubyiruko
Biroroshye gutegura igitaramo cyangwa se iserukiramuco ukajyana amafaranga yawe mu gitangazamakuru gisomwa n'abasaza. Aha uzaririra mu myotsi kuko abasoma rya tangazo (ads, publicity, announcement) ntabwo ari ushaka ko bazitabira. Ndetse njya mbona abantu bishyura abahanzi, sound, ibyuma, aho gukorera ibitaramo bakirengagiza itangazamakuru.Â
Yego ni inshinganzo gutangaza amakuru ariko nyine ntabwo bikorwa nk'akazi kuko ntabwo umushoramari aba yaratekereje ku ngengo y'imari yo kwamamaza. Rero abashoramari bajye bicara bumve ko kuba uzazana Kizz Daniel wamuhaye Miliyoni 60 Frws ari nako ukwiriye kwishyura nibura miliyoni 5 frw ikinyamakuru kigomba kubana nawe kuva ugitekereza igikorwa kugeza kirangiye.Â
Uku kwiga neza isoko bizajyana no kureba niba nta bindi bitaramo biteganyijwe ku munsi umwe kuko abitabira ibitaramo hano i Kigali ni bamwe kandi baracyari bake ku buryo kubona abafana 15,000 ba Canal Olympia, undi akabona 10,000 muri Bk Arena, uwa Camp Kigali akabona 3,000 uwa KCT (mu mujyi, City Tower) akabona 5,000 biracyari ingorabahizi.
Mu ntara hari indi minsi mikuru cyangwa se ibindi bitaramo ibyo byose ubikomatanyije usanga hakenewe kwiga neza isoko ry'ibitaramo ndetse ukanabihuza n'abahanzi wazanye.
Canal Olympia Rebero yaje isanga izindi Vivendi Group yubatse ku mugabane w'Afurika zirimo iyo muri Benin, Burkina Faso, Senegal, Nigeria, Togo, Gabon, Guinea na Cameroun.
Umushinga mugari wa Kigali Cultural Village (KCV) uzakorerwa ku musozi wa Rebero uzaba ugizwe n'umudugudu urimo inyubako zakira ba mukerarugendo, uberamo ubucuruzi bugaragaza ibikorwa by'umuco Nyarwanda, ibibuga by'imyidagaduro (iby'abana byaruzuye ndetse n'ibya Golf biruzuye), ubusitani bwiza burimo ibihangano bya Kinyarwanda, amateka n'ibindi.
Ni umushinga wose hamwe uri kubakwa ku butaka bwa hegitari 30.1, aho biteganywa ko uzatwara agera kuri miliyoni $40 (ararenga Miliyari 40 Frw), ukazakorwa n'abashoramari batandukanye.