Hari uwari wambaye akenda kagura ibihumbi 15... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ijoro ryakeye muri BK Arena hasojwe iserukiramuco ry'umuryango 'Giants Of Africa' watangijwe na Masai Ujiri. Abahanzi bane batanze ibyishimo bisendereye nubwo hari abagowe n'urubyiniro bitewe n'impamvu zitandukanye. Uhereye kuri Tyla washyuhije urubyiniro ukageza kuri Tiwa Savage wapfundikiye igitaramo twakusanyije amakuru y'ibiciro by'imyambaro bari bambaye ariko bose urebye inkweto  Diamond Platnumz yari yambaye ihagaze amafaranga  y'u Rwanda  535.720 , zakwambika abahanzi babiri bari ku rubyiniro rwo ku itariki 19 Kanama 2023 muri Bk Arena.

 

Uko umuntu aserutse niko yubahwa! Uwambaye neza agaragara neza. Izi ni imvugo zumvikanisha agaciro ko kurimba mu gihe icyamamare cyangwa se undi wese ufite aho ahuriye n'imyidagaduro iyo agiye ahantu hari abafata amafoto cyangwa se hari abantu barenze umwe barimo abamuzi n'abamubonye bwa mbere.


Ku muhanzi, umuhanzikazi, umunyamakuru, umushyushyarugamba, uvanga imiziki bageze ku rwego  rwo gushaka abacuruzi babizobereye babahitiramo imyambaro bari buserukane.

 

Ntabwo kwambara neza bisobanuye kwambara ibihenze. Kwambara agapira kagura ibihumbi 15 mu mafaranga y'u Rwanda wahawe miliyoni 177,750,000 (150,000$)mu mafaranga y'u Rwanda ugategerwa indege yihariye iva I Lagos iza I Kigali nabyo ni inkuru yo kubara. Ni Tiwa Savage hano uri kuvugwa.

 

Uhereye kuri Tyla wari ufite ababyinnyi bane barimo abasore babiri n'abakobwa babiri bambaye imyenda y'imidodeshanyo isa n'iya Tyla bikajyana n'inkweto bari bambaye zifite ibara ry'umweru. Ibyo bari bambaye abamenyereye ibyo kurimba bahamya ko uyu Tyla ariwe wari wambaye neza kandi ibihenze kuko byamusabye kudodesha. Abazi ibyo kudodesha imyambaro bazi neza ko iyenda y'imikorano mu maguriro ahambaye itajya mu nsi y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda. Bivuze ko Tyla yari yakoresheje atari mu nsi ya miliyoni ebyiri'2' mu mafaranga y'u Rwanda we na bariya bakobwa yakoresheje mu kubyina.

 

Uyu Tyla ameze neza mu muziki wo muri Afurika nubwo henshi muri Afurika bataramumenya ariko abakurikira umuziki ukoze muri Amapiano bamaze kumumenya.


1. Â Ã‚ Tyla n'ababyinnyi be bane babarirwa agaciro ka miliyoni ebyiri ku myambaro baserukanye

 

Tyla yari yajyanishije n'ababyinnye be


Ibi yambaye byari bihagaze miliyoni zitari munsi 2 we n'ababyinnyi be 

2. Â Ã‚  Bruce Melodie

 

Bruce Melodie yari yajyanishije n'ababyinnyi be


Uhereye ku nkweto kugeza ku mupira yari yambaye ibitarangeje 25,000 Frws


Bruce Melodie yari yambaye neza asa neza ku rubyiniro

Inkweto yari yambaye abasore basanzwe bazicuruza mu mujyi ahazwi nka Down Town, City n'abandi batandukanye babwiye InyaRwanda ko mu kiranguzo iriya nkweto itarengeje 50,000 Frws. Mu gihe wayigurira mu maduka ahenze nko kwa Freddy Lion, KTF, Golden Fashion n'ahandi wayishyura 120,000 Frws. Umupira yari yambaye uhagaze ibihumbi 10 ahasanzwe byakabya kuko ari icyamamare bakaba bamwishyuza 20,000 Frws. Ipantalo yari yambaye nayo ntirengeje 30,000 Frws kuko ari icyamamare ariko ahasanzwe ihagaze 10,000 Frws. Bivuze ko nijoro Bruce Melodie yari yambaye ibifite agaciro ka 200,000 Frws.

 

3. Â Ã‚  Davido


Davido wa kabiri mu bahanzi bahenze muri Nigeria ibijyanye no kwambara ntabwo abyitaho nk'uko yita ku mikufi


Abacuruza imyenda babwiye inyarwanda ko uyu mupira utarenza 10,000 Frws, ipantaro ni igitenge kiba kiri kumwe n'umwenda wo hejuru. 


 

Davido yishyurwa miliyoni 300 Frws, hoteli y'inyenyeri 5 yararaga mu cyumba cya miliyoni 5 ku ijoro akagenda mu mudoka imwe rukumbi iri mu Rwanda, agacungirwa umutekano aho anyuze hose.


Izi nkweto ntizirengeje 35,000 Frws ariko icyamamare ashobora no kuzigura 100,000 Frws

Davido wishyuwe miliyoni 300 Frws agahabwa imodoka zihariye bivugwa ko imodoka yamaze iminsi itatu agendamo ariyo iri mu Rwanda yonyine. Kandi yabaga mu cyumba cyo muri Marriot cyishyurwa miliyoni 5 ku ijoro. Davido yari yambaye imyenda isanzwe. Umupira yari yambaye nturengeje 15,000 Frw. Icyakora bitewe nuko aba ari icyamamare umucuruzi ashobora kumwishyuza 100,000 Frw. Ipantalo yari yambaye ni Kitenge fashion, ni ibitenge byo muri Nigeria. Ntabwo ihenze kuko kuyidodesha iri kumwe n'ishati yayo ntibirenza  140,000 Frw. Inkweto za Davido ntizirengeje 35,000 Frw  ugiye kuzigura hariya Down Town mu mujyi aho barangurira inkweto. Imikufi ntituyigarukaho kuko agenda umukufi uhagaze  arenga miliyoni 600 Frws mu gatuza. Witegereje wasanga Davido yari yambaye imyenda ihagaze 200,000 Frws.


 

4. Â Ã‚ Ã‚  Tiwa SavageTiwa Savage yari yajyanishije umukara mu myenda idahenze ariko imubereyeUmusatsi uhagaze 300,000 Frw, umupira uhagaze 15000 Frw, Ijipo yagura 20,000 FrwUhereye ku nkweto zihagaze 50,000 Frw. Yishyurwa miliyoni 170 Frw akagenda mu ndege yihariye kandi akarara muri hoteli ifite inyenyeri 5 kugeza kuri 7.Akenda k'imbere gafata amabere'Bra' isutiye abakobwa babimenyereye bahamirije InyaRwanda ko kagura 15,000 Frw.Kuva ku musatsi yari yambaye umukara usobanura ibara ry'abanyafurika.

Iyi jipo ihagaze 20,000 Frw

Tiwa Savage yari ahagaze nibura 430,000 Frw

Tiwa Savage ni umuhanzi wa kane uhenze kumutumira muri Nigeria, nyuma ya Wizkid, Davido na Burna Boy

Uyu mubyeyi umaze gukura dore ko afite imyaka 43 akaba afatwa nk'umwamikazi wa Afrobeat muri Afurika. Ni we muhanzi wa kane uhenze kumutumira imbere mu gihugu no hanze , yishyuza miliyoni 170 mu mafaranga y'u Rwanda akagutegeka kumutegera indege yihariye'Private Jet'. Ikipe ye ukayitaho mu byumba bya hoteli ifite inyenyeri ziri hagati y'enye na zirindwi.

Duhereye ku musatsi yari afite uhagaze ibihumbi 300 Frw. Umupira yari yambaye ugurwa 15000 Frw ahantu hasanzwe. Ijipo yari yambaye ihagaze 20,000 Frw hano mu mujyi wa Kigali. Ariko mu iduka rihenze bamuhenze yakwishyura 30,000 Frw. Inkweto zihagaze 50,000 Frw ariko ahantu bahenda zihagaze 70,000 Frw. Bivuze ko yari ahagaze nibura 430,000 Frws. Mu gihe yishyuwe miliyoni 170 Frw hatarimo ibindi byose bimugendaho. Tiwa Savage yari yambaye akenda k'imbere'Bra' isutiye igura 15,000 Frw , gusa  kuko ari icyamamare ashobora kwishyura 15000 Frw.

Diamond Platnumz ubwo yari mu gitaramo cyo gufungura Giants Of Africa yari yambaye inkweto 'Alexender McQueen Sneakers' zigezweho zo mu 2023. Ziri kugura $454 asaga  535 Frw. Bivuze ko inkweto ze zari kwambika Tiwa Savage uhereye ku musatsi kugeza ku nkweto. Nubwo badahenze kimwe mu kwishyurwa.Iyi nkweto yagura ibyo abahanzi bataramye ejo ku itariki 19 Kanama 2023 bari bambaye, Bruce Melodie, Tiwa Savage na DavidoInkweto ni nshya yo mu 2023, igura ibihumbi 535, yitwa Alexender McQueen Sneakers.


REBA UKO BYARI BIMEZE


 ">

 ">

 ">

AMAFOTO: FREDDY

VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

EDITING, AMAFOTO:SERGE

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133393/hari-uwari-wambaye-akenda-kagura-ibihumbi-15-frw-mu-biryogo-menya-agaciro-kimyambaro-ya-br-133393.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)