Harimo kwegukana igikombe cya shampiyona-Ibya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
reka tubashimire uburyo twabanye, gahunda y'umukino n'uko uri bugende ku buryo bwa Live, murabikurikira mu nkuru igiye gukurikira

ahagana saa14:00 umutoza wa APR FC yatunganyije ikibuga yitegura gushyushya abakinnyi be, ariko asanga hari ibindi bikorwa bigiye kubera mu kibuga

ikibuga barimo kugiteguriramo uruhimbi  abakinnyi bari buhagarareho 

14:44 Perezida w'APR FC n'abandi bayobozi ba ri gufata ifoto y'urwibutso n'abakinnyi Mukura izakoresha mu mwaka utaha w'imikino

14:25 Mukura itangiye kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w'imikino 2023-24. Sebwato niwe mukinnyi wahamagawe bwa mbere, hakurikiraho Clement ndetse n'abandi baracyamamagarwa

Nyirigira Yves yatangaje ko ashaka guhindura Mukura ikipe itwara ibikombe byumwihariko ibikombe bya shampiyona 

14:10 Nyirigira Yves uyobora mukura niwe uhawe ijambo

Yves uherutse gutorwa yemeje ko ikipe ya Mukura igiye guhiga igikombe cya shampiyona ku buryo bweruye, ndetse yemeza ko Mukura igiye gushinga ikipe y'abagore n'irerero ry'abakiri bato

14:00" Jean Claude Kwizigira na Rigoga Ruth bari buyoboye uyu mu hango batangiye gushyushya abantu



Katama Kamarondo wakiniye Mukura imyaka 13 akaba yarayigezemo mu 1968 ni umwe mubitabiriye ibirori. 

ababonye Katama Mamalondo bavuga ko ariwe mukinnyi mukura yagize mu mateka yayo wari uzi gukina mu kibuga hagati, ndetse akaba yari afite amacenga menshi 



Mukura ni imwe mu makipe yo muntara akomeye kuko n'ubwo nta gikombe cya shampiyona ifite, ariko yabaye iya kabiri inshuro zigera kuri 3 harimo 1992, 1998 ndetse 1999. Mukura Kandi yegukanye ibikombe 5 by'amahoro, birimo icya 1978, 1986, 1990, 1992 na 2018 ubwo yatsinda Rayon Sports.

abashyushya rugamba Rigoga Ruth na Kwizigira babucyereye

Madeleine Mukanemeye uzwi nka Mama Mukura, hano yarimo kumva Radio Rwanda ndetse anareba abanyabigwi b'ikipe yihebeye


Abafana batangiye kwiyongera muri sitade

13:38" Umukino wahuzaga abanyabigwi ba Mukura ndetse n'abakozi b'akarere ka Huye, urangiye abanyabigwi batsinze abakozi b'akarere, ibitego 2-1

uko iminota iri kugenda yicuma niko abafana barimo kugenda biyongera muri sitade ya Huye. Abana bato bagenewe aho bicara, ndetse bamwe bahageze mu gitondo cya kare

12:00 pm abafana ba APR FC bamaze gusesekara i Huye



Rujugiro n'abandi bafana be ubu bari mu karere ka Huye

12:47" umukino uri guhuza abanyabigwi ba Mukura n'abakozi b'akarere, igice cya mbere kirangiye ari igitego 1 cy'abanyabigwi kuri 1 cy'abakozi b'akarere

abakinnyi 11 ikipe y'abakozi b'akarere yabanje mu kibuga

abakinnyi 11 b'ikipe y'abanyabigwi babanje mu kibuga

Ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Mukura, aho yizihiza urugendo rw'imyaka 60 iyi kipe imaze ivutse. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe, hari umukino ugiye guhuza Abanyabibwi ba Mukura Victory Sports ndetse n'Abakozi b'akarere ka Huye;

Ijambo rya Perezida wa Mukura, ijambo rya Mayor wa Huye Sebutege Ange, umukino wa gicuti uhuza Mukura na APR FC ndetse n'igitaramo cy'abahanzi.


12:00" Ubu hatangiye umukino uri guhuza Abanyabigwi ba Mukura ndetse n'Abakozi b'akarere ka Huye

Tigana wakiniye Mukura niwe kapiteni w'Abanyabigwi ba Mukura

amasuku yari yose bitegura ikirori


Bamwe mu bafana bakomeye bamukura kuva saa 09:00 AM bari bageze muri sitade




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132817/live-mukura-yatangiye-umuhango-wo-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-60-imaze-ibonye-izuba-amafot-132817.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)